Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bashoje amahugurwa yatangiye ku wa 17 kugeza ku wa 20 Mutarama 2021 mu Karere ka Gicumbi, aho babonye amasomo atandukanye ku mihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ibidukikije harimo no kwirinda kwangiza imiyoboro itwara amazi.
Kagenza Bugingo Umuyobozi wa Green Gicumbi, yasabye abanyamakuru bandika ku bidukikije kugira uruhare batanga amakuru yizewe ku baturage.
Agira ati ‘‘Itangazamakuru mugomba kugira uruhare rufatika ku mwanya wa mbere mu bukangurambaga, impinduka mu iterambere ry’ibidukikije ritoshye, bigana ahantu heza aho ibikorwa bigomba kwitabirwa n’abaturage, kandi mukaba inshuti y’ibidukikije’’.
Mukobwajana Assiati umwe mu banyamakuru witabiriye ayo mahugurwa na we ahamya ko abanyamakuru bagomba kugira uruhare mu bukangurambaga mu baturage mu kubashishikariza kubigira ibyabo, mu rwego rwo gusigasira ko hatabaho ingaruka ku kiremwamuntu, aho ibinyabuzima n’ibitari ibinyabuzima bigahorana umwimerere wabyo, babungabunga ibidukikije kugira ngo bihore bitonshye.
Agira ati ‘‘Iki n’igihango tugiranye cyo gutera ibiti 500 by’amoko atandukanye bitewe uyu munsi, tugomba kwiyemeza ko nta muntu ugomba kwandika inkuru y’urucantege, ko ibyo biti nta we ukwiriye kuvuga ko byagwingiye, ko buri muturage agomba kubibungabunga n’abanyamakuru bakahasura, bikazatanga umusaruro bitegerejweho’’.
Abaturage bakorera ‘‘Umushinga Green Gicumbi’’ na bo bitabiriye igikorwa cyo gutera igiti hamwe n’abanyamakuru n’inzego zitandukanye.
Bagize bati ‘‘Twiyemeje kuzarinda ibi biti 500 byatewe uyu munsi by’amoko atandukanye tubibungabunga, ibyo bizadufasha kuyungurura umwuka mwiza duhumeka mu karere kacu, turifuza ko twabona ibiti byinshi byisumbuyeho’’.
Uwera Parfaite Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye abaturage ko bitewe n’amahirwe y’umushinga ‘‘Green Gicumbi’’, ko Akarere kazakora ibishoboka kugira ngo ibiti biterwe hirya no hino ku mihanda no mu ngo z’abaturage zidasigaye.
Agira ati ‘‘Banyamakuru mushishikajwe mu kwita mu kubungabunga ibidukikije, murasabwa kugira uruhare mu iterambere ryabyo, harimo kumenyekanisha ibikorwa by’uwo mushinga kugira ngo ibikorwa byawo birusheho kuramba’’.
Nyuma y’uwo muhango wo gutera ibiti by’amoko atandukanye mu Murenge wa Cyumba, bacinye akadiho bishimira imbuto itewe ko itazaba amasigaracyicaro, ko ibyo biti bizarushaho kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu mushinga ‘‘Green Gicumbi’’.
Ibikorwa by’abanyamakuru bakoreye muri ako Karere ka Gicumbi byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) hamwe n’Akarere ka Gicumbi binyuze mu mushinga Green Gicumbi na GGGI, aho biyemeje gukorana n’urwego rw’Abanyamakuru REJ (Rwanda Environmental Journalists) basakaza inkuru z’ibidukikije.
CARINE Kayitesi