Kuri uyu wa kabiri, inzu y’umuraperi Drake iherereye umujyi wa Toronto yarengewe n’umwuzure nyuma y’uko umujyi wose muri rusange wibasiwe n’imvura idasanzwe.
Ibi Drake yabisangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana amazi menshi yateye urugo rwe, ruzwi ku izina rya “Embassy” iherereye mu gace ka Bridle Path Mu mujyi wa Toronto.
Inkubi y’umuyaga yari ikabije ku buryo yateje imvura nyinshi mu gihe cy’amasaha ane, byatumye imihanda yifunga ndetse inasiga abantu barenga ibihumbi icumi badafite umuriro w’amashanyarazi.
Muri iyo videwo, Drake yashyize hanze igaragaraza bamwe mu bakozi be bari kugerageza gufunga inzugi ndetse banagabanya amazi bifashishije imikoropesho n’ubwo bwose byasaga nk’imfabusa.
Ntabwo ari ubwambere iyi nyubako ya Drake ivuzwe mu itangazamakuru kuko muri Gicurasi ubwo Intambara y’amagambo yari hagati ya Drake na Kendrick Lamar yarigifite ubukana iyi nyubako yarashweho urufaya rw’amasasu.
Uwineza Elisa
umwezi.rw