Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 30 Nyakanga 2024 nibyo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze arikumwe na Chairman wa PSF basuye aho KIGALI LEATHER CLUSTER bari bari kumurika ibikorwa byabo muri Expo 2024 Bashimirwa Umuhate n’umurava bafite Wo guteza imbere Ibikomoka ku mpu.
Yakiriwe n’umuyobozi wa KIGALI LEATHER CLUSTER Kamayirese Jean D’amour, aho yamweretse urwego bagezeho bishakamo Ibisubizo.
bageza kubanyarwanda ibikomoka kumpu birimo inkweto za bagabo iza bagore abana ,amasandari,amashakoshi y’abagore nibindi
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yashimye ibikorwa KIGALI LEATHER CLUSTER igezeho ,abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi mu gukomeza gushakisha uburyo ibikomoka ku mpu mu Rwanda byazamura agaciro .
Kamayirese Jean D’amour, avuga ko bishimiye gusurwa na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi kandi ko yishimiye urwego bagezeho mukugeza ibikomoka kumpu aba nyarwanda bizeza abakiriya babagana kubaha ibintubyumwimerere utasanga ahandi kandi kugiciro kiza. Ati:”Niby’agaciro nk’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, kuba leta idushyigikiye baduhaye agaciro nkubu murabonako Minisitiri yadusuye kuri sitande yacu aho turi kumurika ibyo dukora yatwijeje ko leta izakomeza kubaba hafi mu gukomeza gushakisha uburyo ibikomoka ku mpu mu Rwanda byazamura agaciro.
Carine kayitesi