Ibidukikije

Abanyehuri bahanze udushya hagamijwe kubungabunga amazi.

Mu irushanwa ryiswe Water Resource Modeling Hackathon , ikigo k’igihugu gishinzwe umutungo w’amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye na Sosiyete ishinzwe kubungabunga ibidukikije ya Albertine Rift Conservation Society (ARCOS) bahembye abanyeshuri batandatu bitwaye neza mu guhanga udushya tugamije kubungabunga amazi bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
Iri rushanwa rije rikurikira icyumweru cyahariwe kwita ku amazi, ryari rifite intego yo gushyiraho uburyo burambye bwo kubungabunga amazi binyujijwe mu kongera ubushobozi bw’umunyeshuri, hagashyirirwaho amahirwe yo kubona akazi ku banyeshuri mu bijyanye no kubungabunga amazi, ndetse n’ibyemezo bifatwa byerekeranye no kubungabunga amazi bigafatwa hashingiwe ku bushakashatsi n’imibare bizwi.
Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe umutungo w’amazi mu Rwanda (RWB), Nsabimana Evariste, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati ya za kaminuza ndetse n’inzego zifite aho zihuriye no kwita ku mazi kugirango hakomeze guhangwa udushya, banabashe gutahura abakozi babifitiye ububasha ba hazaza binyujijwe mu gutegura bene aya marushanwa agamije gushyigikira abafite udushya mu kubungabunga amazi.
Yagize ati”Birakwiye ko abafite aho bahuriye no kwita ku mazi bafatanya na za kaminuza kugirango hahangwe udushya nk’igisubizo ku bibazo by’ugarije igihugu ndetse hakanashakishwa abakozi babifitiye ubushobozi binyujijwe mu mu marushanwa mato mato nka Hackathons ku banyeshuri.”
Nsabimana yakomeje ashimira abitabiriye aya marushanwa, ababwira ko intsinzi babashije kugeraho arinayo ntangiriro ibaganisha kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Iri rushanwa ryahurije hamwe ibitekerezo bishya by’abanyeshuri bakiri mu kiciro cya mbere cya kaminuza n’abari mu cyiciro cya kabiri, hagamijwe guhanga uburyo bunoze bwo gukoresha neza amazi.

Mu ijambo rye, Dr. Sam KANYAMIBWA, Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ishinzwe kubungabunga ibidukikije ya Albertine Rift (ARCOS), yashimangiye uruhare rukomeye amazi afite mu buzima bwa muntu, anagaragaza ko ikibazo cy’ubuke bw’amazi yo gukoresha giterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ubwiyongere bw’abaturage, ndetse n’iterambere ry’imijyi.
yakomeje avuga ku umumaro wo gushora mu rubyiruko ruri mu byerekeranye no kubungabunga amazi hagamijwe kubaka ejo hazaza harambye.
yagize ati,” Tugomba gushora mu rubyiruko ruri mu ruganda rwo kubungabunga amazi Kuko iyo dushyigikiye urubyiruko turuha ubumenyi ndetse n’ibindi nkenerwa mu guhangana n’ibibazo by’ingutu byugarije amazi tuba turi kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.”
Singirankabo Emmanuel umwe m banyeshuri batandatu bitabiriye irushanwa ryo guhanga udushya hagamijwe kubungabunga amazi (Water Resource Modeling Hackathon 2024), yavuze ko umushinga we uzibanda ku micungire y’amazi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Bizanafasha mu kurinda kwangiza amafaranga n’igihe.
Yasoje avuga ko bene aya marushanwa abafasha kunguka ubundi bumenyi kandi ko byongera ubucuti hagati yabo nk’abanyeshuri baba baturutse muri za kaminuza zitandukanye.
Umutoniwase Marie Claudine, umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’ U Rwanda, umwe mubitabiriye iri rushanwa ndetse akaba ari nawe waryegukanye yagaragaje umushinga wamuhesheje umwanya wa mbere.
Marie Claire Claudine yavuze ko yahanze uburyo bwo gusuzuma no gupima ahantu henda kugarizwa n’umwuzure by’umwihariko kuri Sebaya na Pfunda. Agaragaza ko ibi bizafasha mu guhangana n’ibibazo bituruka kuri iyo myuzure.
Yanashimiye abateguye iri rushanwa kuko ryababereye uburyo bwiza bwo kwiga by’umwihariko ku bakobwa.
yagize ati,”Ndashimira byimazeyo abateguye iyi hackathon; n’ubwo bwose bitari byoroshye ariko ni urugendo rwiza ku banyeshuri kuko twigiyemo byinshi. Murabizi akenshi twigira ku bibazo rero iyo udahuye n’ikibazo ntan’icyo wiga. Rero iri rushanwa ryanyongereye imbaraga zo gushaka ibisubizo ntari nogutekerezaho mbere. Ndashimira rero abateguye iri rushanwa na guverinoma y’u Rwanda baduhaye amahirwe yo kugira uruhare muri iki gikorwa cyane cyane abakobwa.”

Marie Claudine Umutoniwase yahembwe amafaranga angana na 1,000,000 naho Emmanuel Singirankabo ahabwa 800,000 , Olivier Iradukunda ahabwa 600,000, Fidele Mwizerwa ahabwa 500,000 , Hodari Jean Pierre ahabwa 400,000, naho Jean Bosco Ntirenganya yahawe

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM