Amakuru

Nyarugenge: Abucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri GMDC biyemeje kwirinda Virusi itera SIDA bivuye inyuma

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, ibikorwa byo gukangurira abakozi b’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kigo cya GMDC gikorera mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, kwirinda no kumenya ubuzima bwabo byagaragaye ko bitanga umusaruro. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije kubigisha kwirinda, kwipimisha, no guhabwa udukingirizo ku buntu.

Abayobozi b’ibigo bikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace, birimo GMDC, barashimangira ko ubuzima bw’abakozi babo ari ingenzi kugira ngo barusheho gukora neza. Bagaragaza ko babategurira ubukangurambaga bw’inzego z’ubuzima, bukababera uburyo bwo gusobanukirwa neza ingaruka z’ubwandu bwa Virusi itera SIDA no kumenya uko bayirinda.

Kugeza ubu iki kigo gicukura amabuye y’agaciro cya GMDC gifite abakozi 660 muri bo abagabo bakaba ari 519, naho abagore bakaba ari 141.

Kamugwera Vestine, Umuyobozi Mukuru wa GMDC

Kamugwera Vestine, Umuyobozi Mukuru wa GMDC, avuga ko icya mbere bakora ari ugukangurira abakozi babo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ndetse bakanagira umwihariko wo kubajyana kwa muganga bose kwisuzumisha ngo barebe nib anta wufite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Akomeza avuga ko iyo basanze hari uwanduye bamufasha muganga akamugira inama, ndetse n’ikigo akorera kikagira uruhare runini mu kumufasha kwiyakira no gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA uko bikwiriye.

Ati: “Buri mezi atatu tubajyana kwa muganga bakabapima bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, uwo dusanganye ikibazo muganga akamugira inama kandi natwe tukabimufashamo, uretse ko bidakunze no kubaho,mu by’ukuri abantu bangana kuriya akenshi tubashishikariza kwiranda, ari naho mpamvu iwacu abacukuzi bashakana na bagenzi babo mu buryo bwiza bwemewe n’amategeko.”

Ngabonziza Vedaste

Ngabonziza Vedaste, umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri GMDC, avuga ko biyemeje gushyira imbere ubuzima bwiza bw’abakozi babo binyuze mu kubaha amahirwe yo kwipimisha kenshi no guhabwa serivisi z’ubuzima z’ubuntu.

Ati: “Nk’ikigo dushyira imbere ubuzima bw’abakozi bacu, tugakora ubukangurambaga bugamije kwirinda no kumenya uko bahagaze mu buzima bwabo, ndetse tubaha udukingirizo ku buntu kugira ngo bikomeze gufasha kugabanya ubwandu.”

Aba bacukuzi bavuga ko ubukangurambaga bwagize uruhare rukomeye mu kubafasha kwirinda no kumenya uko bahagaze mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Munyawera Jean Paul, umwe mu bacukuzi, avuga ko ubu abakozi benshi bamaze gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda.

Ati: “Twungukira cyane mu bukangurambaga, kuko bidufasha kumenya uko twakwirinda, kandi bigatuma turushaho kumva ko tugomba kubungabunga ubuzima bwacu n’ubw’abacu n’abandi bose.”

Ndatimana Jeannette, mugenzi we, nawe ashimangira ko serivisi z’ubuntu z’ibikoresho nk’udukingirizo, n’uburyo bwo kwipimisha kenshi, byongereye uburyo bwo kwirinda mu bakozi b’ubucukuzi.

Ati: “Duhabwa udukingirizo ku buntu, kandi dufite uburenganzira bwo kwipimisha kenshi, ibyo bituma tugira icyizere mu byo dukora tukirinda n’icyorezo.”

Imibare yavuye muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu myaka ya 2022-2023, igaragaza ko abipimisha Virusi itera Sida bagabanutse bakava kuri 2,283,301 bakagera kuri 2,072,366.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM