Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yemeje ko u Rwanda rwiteguye bihagije guhangana n’icyorezo cya Marburg, agaragaza ko ingamba zafashwe kuva icyorezo cyagaragara ku wa 27 Nzeri 2024 ziri gutanga umusaruro, ndetse ko hari icyizere ko kizacibwa intege mu gihe cya vuba.
Kugeza ubu, abarwayi 18 bamaze kwandura Marburg mu Rwanda, naho abantu 8 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Nubwo ubukana bwa Marburg bwatumye haba impfu, MINISANTE iravuga ko u Rwanda rwiteguye neza kurwanya iki cyorezo, kubera ubunararibonye bw’igihugu mu guhangana n’ibindi byorezo nka Ebola na Covid-19.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko uburyo bwo kwirinda no gutahura Marburg bwari bwashyizweho kera, bityo icyorezo cyasanze u Rwanda rwiteguye neza. Ati: “Nk’igihugu duhura n’ibyorezo bitandukanye, kandi dukomeza gushyiraho ingamba zo kwitegura kenshi, ibi bidufasha guhagarika icyorezo tutaritaye mu kanya kirekire.”
Yakomeje agira ati: “Igihe icyorezo cyaduka, icy’ingenzi si ugutinya ahubwo ni ukugifata mu mugongo w’ubufatanye. Dufite inzego zishinzwe gutahura no gukurikirana abarwayi mu buryo bwihuse, ibyo bikadufasha kugikumira mu maguru mashya.”
Nubwo hari abamaze guhitanwa n’iki cyorezo, Minisitiri Nsanzimana yashishikarije Abanyarwanda gukomeza imirimo yabo ya buri munsi, ariko bakurikiza amabwiriza y’isuku no kwirinda gukoranaho cyangwa gusangira ibikoresho n’abakekwaho iyi ndwara. Yashimangiye ko Marburg itandukanye na Covid-19 mu buryo ikwirakwira, bityo nta mpamvu yo guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe.
Ati: “Ibyorezo nk’ibi bitagomba kutubuza gukomeza ibikorwa byacu by’umunsi ku munsi. Ahubwo tugomba gukomeza twitwararitse, kandi nk’uko tubizi mu Rwanda, umuco wo kwitwararika no gukurikiza amabwiriza y’ubuzima ni wo utuma duhashya ibyorezo.”
MINISANTE yatangaje ko hamaze gutahurwa abantu bagera kuri 300 bahuye n’abanduye, kandi bari gupimwa ku buryo bwihuse. Umubare ushobora kwiyongera bitewe n’uburyo abahuye n’abanduye bigenda bimenyekana uko iminsi igenda.
Ikiguzi cyose cyo kuvura abarwayi n’ibikoresho biracyenerwa cyishyurwa na Leta y’u Rwanda, kandi abantu basabwa kugana serivisi z’ubuvuzi igihe babonye ibimenyetso by’icyorezo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rizakomeza gufasha u Rwanda mu kurwanya Marburg, ryoherereza ibikoresho bihagije ndetse n’inzobere mpuzamahanga zirindwi zizaza gufatanya n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.
Ibimenyetso bya Marburg birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuribwa mu mitsi no mu nda, ndetse no gucibwamo. Abanyarwanda basabwe kwirinda gusangira ibikoresho no gukorana n’abantu bafite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
Carine Kayitesi