Imikino

Nyuma ya alubumu ebyiri aherutse gushyira hanze Kanye west yateguje abakunzi be undi muzingo mushya w’indirimbo yise “Bully”

Muri uyu mwaka nibwo Kanye west yashyize hanze alubumu yise Vultures afatanyije na TY Dolla Sign ikaba yaramuhesheje gukor ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku isi.

Kuri iyi nshuro ubwo yataramiraga abakunzi be bo mu gihugu cy’Ubushinwa mu gace kitwa Haikou, nibwo yabasangije imwe mu ndirimbo yitwa ” Beauty and the beast” izaba igize iyi albumu ari hafi gushyira hanze yahaye Izina rya “Bully”.

Uyu muraperi ni ubwa kabiri muri uku kwezi yarataramiye mu gihugu cy’Ubushinwa cyane ko yahaherukaga ku itariki 15 nzeri.

Uwineza Elisa

Umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM