Amakuru

BASI GO muri gahunda zo kongera imodoka z’amashanyarazi zizakora mu gihugu hose

Ku itariki ya 8 Ukwakira 2024, ikigo BASI GO Ltd cyamuritse imodoka ebyiri nshya zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kwagura umubare w’imodoka zihariye zitangiza ikirere mu Rwanda. Iki gikorwa ni ikindi kimenyetso cy’uko guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikirwa mu rugamba rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Izi bisi nini zatanzwe ku bigo bitwara abagenzi birimo Excel Tours na SU Direct Services, zitezweho gukora ingendo ndende zirimo gusohoka mu mujyi wa Kigali zikagera mu turere nka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Izi bisi zizongera uburyo bwo gutwara abagenzi no kugabanya gukoresha imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Doreen Orichaba, umuyobozi wa BASI GO mu Rwanda, yagaragaje ko intego y’iki kigo ari ugufatanya na Leta kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati: “Turi kwitegura gufasha Abanyarwanda kugera ku ntego yo kugendera mu binyabiziga bidakoresha ibikomoka kuri peteroli, ahubwo bikoresha amashanyarazi, kandi twiteguye kongera imodoka mu gihugu hose.”

Yakomeje avuga ko izi bisi zamaze kugenzurwa, zigashimangirwa ko zishobora kugera mu bice bitandukanye by’igihugu nta nkomyi.

Ati: “Twagiye mu Bugesera inshuro zirenga 10, ndetse twakoze ingendo Kigali-Muhanga no mu Ntara y’Iburasirazuba, turimo Kayonza, Rwamagana na Gatsibo, tubona ko izi modoka zikora neza.”

Mu gihe imodoka zikoresha amashanyarazi zikomeje kwiyongera, ibibazo by’imyuka ihumanya ikirere bikomeje kugabanuka.

Ati: “Mu mezi icumi ashize, izi modoka zagabanyije toni zirenga 100 z’ibyuka bihumanya ikirere mu Rwanda.”

Muhoza Apofia, ushinzwe ibikorwa muri AC Mobility, ikigo gifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go, yashimye uruhare rwa BASI GO mu kubaka ubwikorezi butangiza ibidukikije mu Rwanda.

Ati: “Uyu munsi twishimiye kubona imodoka nshya izajya mu Ntara, kandi biratanga ikizere ko n’ahandi zizagera.”

Muhoza yavuze ko nubwo hari imbogamizi zitarakemuka neza, cyane cyane ku bijyanye n’ahantu hataragera sitasiyo zo gushyiraho umuriro w’amashanyarazi, hari gahunda yo kongera imodoka ndetse n’izo sitasiyo.

Ati: “Dufite icyizere ko imodoka nshya zizakomeza kuza, kandi uko ziza ni ko n’ahantu hazashingwa sitasiyo zizagenda ziyongera.”

Alan Quere, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BASI GO, yagaragaje ko igiciro cy’umuriro kitajya gihindagurika nk’uko bimeze kuri peteroli, bikazafasha gucunga neza uburyo bwo gutwara abagenzi ku biciro bihamye.

Yongeyeho ko gahunda bafite ari ugutangira bazana imodoka 100 zizakoreshwa mu mujyi wa Kigali, hanyuma izindi 200 zikazakoreshwa mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Yemeza ko mu ntara, abagenzi bazajya bagenda bicaye nta muntu uhagaze, bigatuma ingendo ziba nziza kandi zitekanye.

Ati: “Abanyarwanda bazishimira gutega izi modoka, kuko zizaba zituma bagenda bicaye neza kandi batekanye mu ngendo ndende.”

Izi modoka nshya zatanzwe ziyongera ku zindi enye zisanzwe zikorera mu mujyi wa Kigali, kandi ubuyobozi bwa BASI GO bwemeje ko izigiye kujya mu ntara zifite ubushobozi bwo gukora neza kuko zabanje gukorerwa isuzuma rikomeye.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, aho bateganya ko mu mwaka wa 2030, imodoka zose zigera kuri 20% zikorera muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM