Amakuru

RCA irishimira imikorere y’amakoperative mu kwimakaza umurongo wubaka iterambere

Kuva itegeko rishya rigenga amakoperative ryasohoka, byatumye bigera ku musaruro ugaragara mu kugabanya ibibazo byayazahazaga, birimo inyerezwa ry’umutungo n’ubwumvikane buke hagati y’abanyamuryango. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), Dr Patrice Mugenzi, yashimangiye ko ubu amakoperative akomeje kugana imbere mu iterambere kubera iri tegeko rishya.

Dr Mugenzi yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative mu karere ka Musanze. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose.”

Muri iki gikorwa, hagarutswe ku ruhare rw’amakoperative mu kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango n’uburyo amategeko mashya yafashije mu gukemura bimwe mu bibazo byari byarananiranye.

Dr Mugenzi yavuze ko itegeko rishya ryagize uruhare mu kunoza imikorere y’amakoperative.

Ati: “Nibyo koko hari ibibazo bitandukanye mu makoperative, birimo no gucunga nabi umutungo. Icyakozwe ni ukuvugurura itegeko rigenga amakoperative, harimo no gushyiraho uburyo abayobozi b’amakoperative babanza kumenyekanisha imitungo yabo, kugira ngo hagaragare ko umutungo bafite utaravuye mu mikorere mibi.”

Yakomeje asobanura ko ubu igikorwa cyo kugenzura umutungo w’abayobozi cyatangiye, ndetse hakajijwe ibihano ku bayobozi b’amakoperative bazagongana n’iki gikorwa.

Ati: “Iyi ni imwe mu ngamba yafashwe ndetse hakajijwe ibihano kubacunga nabi umutungo, ibi bikaba bigamije guca burundu imicungire mibi y’umutungo w’amakoperative.”

Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative batanze ubuhamya ku iterambere bamaze kugeraho nyuma yo gushyira mu bikorwa ingamba nshya zashyizweho. Nyirandimubanzi Jacqueline, umunyamuryango wa Koperative Abakunda Kawa Rushashi yo mu karere ka Gakenke, yashimangiye iterambere koperative yabo igezeho.

Ati: “Twishyize hamwe kugira ngo koperative yacu itere imbere kandi byagezweho. Muri 2024 nibwo twabonye ubuzima gatozi, ubu twemewe n’amategeko.”

Yavuze ko abanyamuryango barenga ibihumbi ijana n’umwe bamaze kugeraho iterambere ry’indashyikirwa bitewe n’imiyoborere myiza y’umuryango. Ati: “Ubu turi kugera kuri byinshi bishimishije, kandi turabikesha politiki nshya ya leta y’u Rwanda yo guteza imbere amakoperative.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje akamaro k’amakoperative mu iterambere ry’Igihugu, anashimangira ko hakwiye gufatirwa ingamba zikomeye mu gukemura ibibazo bikigaragara.

Ati: “Turashimira uruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’igihugu, ariko haracyari ibibazo byo kubura amasoko y’umusaruro ndetse no kunyereza umutungo. Ibi bibazo bigomba gushakirwa umuti urambye.”

Yongeyeho ko abanyamuryango bagomba gusobanukirwa n’imikorere ya koperative, kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo mu kuyobora neza no kugera ku ntego zayo.

Itegeko rishya ry’amakoperative ryatangiye gushyira mu gaciro amategeko asobanutse agenga imikorere n’imicungire y’umutungo w’amakoperative. Ibi byitezweho guca intege abagize uruhare mu nyerezwa ry’umutungo no kunoza imikoranire hagati y’abayobozi n’abanyamuryango.

Amakoperative arenga ibihumbi icumi abarizwa mu gihugu hose akaba yibumbiyemo abanyamuryango barenga miliyoni eshanu, bikaba byitezwe ko iri tegeko rizakomeza gushyira imikorere yabo ku murongo, bityo igihugu kigakomeza kungukira mu bwitange bw’abanyamuryango.

RCA ikomeje gushyira imbere imbaraga z’ubufatanye mu gukemura ibibazo byari byarakomereye amakoperative, ndetse ikizeza abanyamuryango ko ishyigikiwe na leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uburenganzira bwabo no guteza imbere iterambere ry’igihugu biciye mu makoperative.

Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose, kandi umushinga wo gukemura ibibazo bizitira imikorere y’amakoperative urakomeje.

 

Carine Kayiesi

umwezi .rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM