Amakuru

MINAGRI ikomeje gukangurira abahinzi kwita ku bihingwa byera vuba mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abahinzi kongera imbaraga mu guhinga ibihingwa byera vuba kandi birwanya imirire mibi, hagamijwe kurwanya inzara mu baturage no gukumira igwingira mu bana.

Ibi byatangarijwe ku wa 16 Ukwakira 2024, mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku Isi, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uburenganzira ku biribwa, ubuzima bwiza n’ejo heza.”

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 44, ukaba waribanze ku ngamba zafasha abahinzi guhinga kinyamwuga no kongera umusaruro.

Ibibazo by’imirire mibi biracyari ikibazo gikomeye mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi hose.

Mu Rwanda, ingo 20.6% ntizihaza mu biribwa nk’uko bikwiye, ari na yo mpamvu abahinzi bashishikarizwa guhinga ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri zirinda indwara, zongera imbaraga, ndetse n’ibyubaka umubiri. Ibi bigamije kugira ngo buri Munyarwanda abone indyo yuzuye, kandi bikanarwanya imirire mibi ikomeje kugenda ikwira mu baturage.

Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yashishikarije abahinzi guhinga ibihingwa byera vuba birimo imboga, ibishyimbo, ndetse n’ibihingwa bihanganira izuba nka bijumba n’imyumbati, kubera ikibazo cy’igihinga cyatinze gutangira kubera imvura yaguye nabi muri iki gihembwe.

Yagize ati: “Turakangurira buri muhinzi gushyira imbaraga mu guhinga ibihingwa byera vuba kuko iki gihembwe cy’ihinga cyaratinze. Abahinzi nibashyire imbaraga mu byo bakora, kugirango duhashye imirire mibi n’ikibazo cy’inzara.”

Ibi bigamije gutuma abahinzi babasha kubona umusaruro uhagije mu gihe cy’imvura.

Yongeyeho ko buri muturage asabwa guhinga ibiti by’imbuto ziribwa mu rugo, ku mihanda no ku mashuri.

Ati: “Buri muturage wese arasabwa guhinga ibiti by’imbuto ziribwa iwe mu rugo, ku mihanda no ku mashuri, aho wateye ururabyo impande yarwo haboneke igiti cy’urubuto. Ibi ntibisaba ubushobozi buhambaye, bisaba kubyumva gusa ukabiha agaciro.”

Iyi ngamba izafasha mu kongera umusaruro w’ibiribwa mu gihugu no mu guhangana n’imirire mibi.

Mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwahariwe ibiribwa, MINAGRI izakora ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti by’imbuto ku mashuri, gutanga inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse no gutanga inka zizafasha abahinzi n’aborozi kubona amata n’ifumbire yo kongera umusaruro.

Ibi bikorwa bizafasha abahinzi mu buryo bw’imari no mu buryo bw’ihingwa, bityo bakabasha kongera umusaruro.

Assumpta Ingabire, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCD), yibukije ababyeyi ko kwita ku bana babo ari inshingano itagomba gusimburwa.

Yagize ati: “Ababyeyi bagomba kumenya uburenganzira bw’umwana mu mirire, kandi bakamenya ibyo agomba kugaburirwa bitewe n’imyaka agezeho, bityo uburenganzira bw’umwana bukubahirizwa kuko nibo Rwanda rw’ejo.”

Ibi bikaba bigamije gufasha ababyeyi kumva ko bafite uruhare runini mu kurera abana babo neza. Madamu Ingabire yasobanuye ko ingo zitabona ibiribwa bihagije ziteza ikibazo cyane cyane ku bana, kuko ari bo ba mbere bahura n’ingaruka z’imirire mibi.

Yashimangiye ko ari ngombwa kugira gahunda zihamye zo kurwanya imirire mibi mu baturage, cyane cyane mu bana.

MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, bifatanyije mu bukangurambaga buzamara ukwezi kose kuva ku wa 16 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2024, bugamije gushishikariza Abanyarwanda akamaro k’indyo yuzuye no guhinga kinyamwuga.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM