Amakuru

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhangana na Marburg

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye uburyo u Rwanda rwashyizeho inzego zihamye mu kuvura no guhangana n’icyorezo cya Marburg, kikaba cyaragabanutse ku rugero rushimishije.

Yavuze ko hari ikintu cyihariye u Rwanda rwakoze ku rwego rw’Afurika, aho abarwayi babiri bari bamaze igihe mu byuma bibongerera umwuka (intubation) bavuwe, bavanwamo, kandi ubu bamaze gukira neza, ibyo bikaba bidasanzwe mu kuvura icyorezo cya Marburg.

Dr. Tedros yagize ati: “Twishimiye cyane kubona uburyo u Rwanda rwakoresheje ubuvuzi bugezweho kandi bushobora gufasha gukiza ubuzima bw’abantu bari bugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubuzima. Abarwayi babiri twahuye na bo barakize neza nyuma yo kuva mu byuma byabafashaga guhumeka, kandi ibi ntibyigeze bibaho mu kuvura Marburg muri Afurika mbere y’iyi nshuro.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, nawe yagaragaje intambwe y’u Rwanda mu kuvura iki cyorezo, aho mu minsi ibiri ishize hari gukorwa ibizamini birenga 4,700 hakoreshejwe uburyo bwa PCR mu gihugu hose.

Yavuze ko kugeza ubu abakozi bo kwa muganga ari bo bakomeje kwibasirwa cyane n’icyorezo, ariko ibikorwa byo kubakingira byihuse hamwe n’uburyo bwo kuvura abarwayi bari mu rwego rukomeye byatanze umusaruro mwiza.

Dr. Nsanzimana yagize ati: “Twagize abakozi bacu 15 bahitanywe n’icyorezo cya Marburg, ariko dufite intambwe ikomeye yo kugabanya umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo, ubu turi kuri 24%. Kugeza ubu abarwayi bari mu byuma byo kubongerera umwuka bamaze gukira neza, kandi ibyo twabigezeho ku bufatanye n’amatsinda yacu akomeye yo mu mavuriro.”

OMS kandi yashimiye uburyo u Rwanda rwatanze urukingo rwa Marburg ku bakozi bo kwa muganga hamwe n’abari bahuye n’abanduye, ibintu bitanga icyizere mu kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Dr. Tedros yanagarutse ku rwego rw’ikoranabuhanga igihugu cyagezeho mu guhangana n’icyorezo, aho igihugu cyakoresheje uburyo bugezweho bwo gucunga amakuru mu gihe nyacyo, aho yavuze ko ubwo ari “u Rwanda rw’ikoranabuhanga mu bikorwa.”

Ibi bikorwa bituma icyorezo cya Marburg kiganza gicika intege, kandi ubuyobozi bwa OMS bwijeje ko buzaguma gufatanya n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo kugeza gitsinzwe burundu.

Carin Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM