Abahinzi b’imbuto mu Karere ka Nyanza baravuga ko umusaruro w’imbuto zitandukanye zirimo imyembe n’avoka umaze kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ubukene, kuzamura imibereho myiza, no kugabanya igwingira ry’abana bato kubera indyo yuzuye irimo n’izi mbuto.
Prudence Sendarase, umwe mu bahinzi batangiye guhinga imbuto mu Karere ka Nyanza, afite umurima uhinzemo imbuto ku buso bwa hegitare 15.
Avuga ko yahisemo gutera imbuto bitewe n’ubukene bwariho ku masoko y’imbuto mu gihugu, aho yasangaga hafi ya zose ari izituruka hanze y’u Rwanda. Kugeza ubu, avuga ko ubuhinzi bwe bugenda butanga umusaruro ugaragara.
Yagize ati: “Nabonaga imbuto ku isoko n’uko bakambwira ko zituruka hanze, numva ni ngombwa ko natwe twazihinga iwacu. Imbuto z’imyembe natangiye kuzitera ariko hari ubwo banzaniraga ibiti bidafite ubuziranenge. Nyuma naje kujya muri RAB, bankemurira icyo kibazo bampa imbuto zujuje ubuziranenge, ubu ngenda neza kandi n’abaturanyi babonye ko gutera imbuto byagira akamaro.”
Umusaruro Sendarase abonera muri iki gikorwa, ushimirwa n’abaturanyi be, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’imbuto mu kugabanya igwingira ry’abana kubera ko zifasha mu kunoza indyo.
Habyarimana David, umuturanyi wa Sendarase, avuga ko ikibazo cyo kubona imbuto gifitanye isano n’ubushobozi bucye ndetse n’ubumenyi buke mu bijyanye no guhinga imbuto.
Yongeraho ko hari n’ikibazo cy’amazi, kuko aho batuye ataboneka bihagije ku buryo guhinga imbuto zikeneye amazi kenshi bigorana.
Yagize ati: “Ahantu dutuye tugira ikibazo cy’amazi, nko guhinga imyembe biragorana kuko amazi tubona ava kure. Twagerageje gutera imbuto ariko zishwe n’ibyonnyi kubera kutabasha kuzitaho uko bikwiye. Iyo duhabwa ingemwe ziza ndetse tukigishwa uko twakwita ku biti by’imbuto, twagera kure, abana bacu bakagira indyo yuzuye, tukava ku gutega amaboko ku masoko.”
Kugeza ubu, abahinzi baracyagaragaza imbogamizi mu bijyanye n’amazi yo kuhira, ariko barashima ko umusaruro wabo urimo kugenda ubahindurira ubuzima.
Sendarase yagize ati: “Ikibazo cy’amazi kiracyari imbogamizi, rimwe na rimwe usanga umusaruro uri hasi kubera kubura amazi yo kuhira. Gusa nubwo bimeze bityo, kuba natangiye guhinga imbuto byatumye benshi mu baturanyi bahindura imyumvire, bamwe bakora mu murima wanjye abandi bakansaba ingemwe zo gutera, ibyo bigaragaza ko gutera imbuto bifasha abaturage kwihaza mu biribwa kandi bakanasagurira amasoko.”
Nsengimana Vianney, umukozi mu murima wa Sendarase, avuga ko ubu atakibura imbuto nk’uko byahoze, kandi ko ari ishema kuba akora muri uyu mushinga ufasha kurwanya ubukene.
Yagize ati: “Icyo bimariye cya mbere sinifuza kurya avoka ngo nyibure. Ubu mpinga no mu murima, kandi Sendarase aba atwitaho akadutangira agashimwe k’ubwitange dufite. Dushobora gusarura ibihumbi 10 by’avoka buri mezi abiri, iyo umusaruro wagenze neza.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eugene Kwibuka, yavuze ko ibibazo abahinzi bagaragaza, birimo n’icy’amazi, bizwi kandi ko hari ingamba ziri gufatwa kugira ngo bikemurwe.
Yagize ati: “Ibibazo by’abahinzi bizwi, kandi twamaze gutangira kubishakira ibisubizo birambye. Ni ingenzi cyane ko imbuto zifasha kugabanya igwingira mu bana ndetse zikanazamura imibereho y’imiryango.”
Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Nyanza barashima intambwe bamaze gutera mu kurwanya ubukene no guteza imbere indyo yuzuye, basaba ko bakomeza gushyigikirwa mu kwihaza mu biribwa no kwagura isoko ry’imbuto zabo.
Carine Kayitesi