Abaturage bo mu karere ka Rwamagana baturiye ikiyaga cya Muhazi baravuga ko ibikorwa by’ubworozi bw’amafi n’uburobyi bibafasha gukomeza guhashya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana babo.
Hashize imyaka itanu abaturage bagenerwa ifi n’isambaza, bigafasha imiryango guhindura ubuzima bwabo bw’imirire no kurwanya igwingira ry’abana, aho bamwe mu bagezweho n’iyi gahunda n’ndetse na bamwe mu bayobozi gushimangira ko ibikorwa by’ubworozi bw’amafi n’uburobyi bishingiye ku kiyaga cya Muhazi bikomeza kubafasha kwikura mu bukene no guharanira ubuzima bwiza, cyane cyane mu rwego rwo gukomeza guhashya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Nsanzumuhire Jean Claude, umwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Muhazi, yemeza ko ubuzima bw’umuryango we bwahindutse bitewe n’izo ntungamubiri abona ku isambaza.
Ati: “Umuryango wacu wari ufite ikibazo cy’imirire mibi, ariko ubu abana bameze neza nyuma yo kubona izi ndugu n’isambaza. Nka ho umwana yari afite ibiro bitanu, ariko ubu afite ibiro bitanu byiyongereyeho, kandi byose tubikesha amafi n’isambaza duhabwa.”
Nsengiyumva Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, asobanura ko gutanga isambaza ku baturage baturiye iki kiyaga byatangijwe nyuma y’uko hari ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Ati: “Iki gikorwa cyo guha isambaza abaturage kimaze imyaka itanu. Twari dufite abana benshi bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko dufatanyije n’ikigo nderabuzima ndetse n’abarobyi, twatangiye guha imiryango isambaza, by’umwihariko imiryango yagaragaraga ko iri mu bukene. Ibi byatumye abana batangira kuva mu murongo w’imirire mibi, kandi imiryango yabo ikomeze gutera imbere.”
Nk’uko Nsengiyumva akomeza abivuga, umubare w’abana bari bafite ikibazo cy’igwingira wagabanutse cyane, kubera ko umuryango uhabwa isambaza cyangwa amafi ufasha abana kubona intungamubiri zikenewe. Iki gikorwa cyatumye ikibazo cy’imirire mibi kigenda kiyoyoka mu baturage bo mu karere ka Rwamagana.
Nambajimana Focas, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, yemeza ko ibikorwa by’uburobyi n’ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Muhazi biri ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati: “Ubworozi bw’amafi hano mu kiyaga cya Muhazi bihagaze neza. Aho tugeze ubu dufite icyizere ko umusaruro uzakomeza kwiyongera. Hari gahunda zihariye aho amafi n’isambaza bifatwa bigahabwa imiryango ifite ubushobozi buke, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.”
Ubworozi bw’amafi bukomeje kugaragaza umusanzu ukomeye mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu kurwanya imirire mibi no guhangana n’igwingira ry’abana.
Ibi bikorwa kandi bifasha mu kubungabunga ibidukikije kuko uburyo bwo korora amafi bukorwa hatabayeho kwangiza ibidukikije.
Carine Kayitesi