Amakuru

Rubavu: Abaturage barishimira akamaro k’ibiti by’imbuto mu kurwanya imirire mibi no guhangana n’isuri

Mu Karere ka Rubavu, abaturage bagaragaje ko basobanukiwe akamaro k’ibiti by’imbuto biribwa mu mibereho yabo, ubwo bitabiraga igikorwa cyo gutera ibiti byera imbuto ziribwa. Aba baturage bashimangiye ko ibi biti bifasha mu kurwanya imirire mibi no guhangana n’isuri, ikomeje kwibasira imisozi n’ubutaka bwabo.

Iki gikorwa cyabereye kuri Mont Rubavu kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, cyitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ibyishimo batewe n’iki gikorwa n’akamaro k’ibiti by’imbuto.

Umwe yagize ati: “Isuri yatwangiriza byinshi; iyo imvura yagwaga yahitaga imisozi, igasenyera amazu yacu. Jyewe ndabizi neza kuko isuri yantwaye umwana. Kubera ibi, gutera ibiti nk’ibi byera imbuto ni uburyo bukomeye bwo kwirinda isuri no kugirira umuryango ubuzima bwiza. Mfite igiti cya Avoka n’ipera mu rugo, izi mbuto zinshoboza kugaburira abana banjye indyo yuzuye, bityo tukirinda imirire mibi n’igwingira.”

Undi muturage ati: “Ibi bikorwa by’imbuto z’amavoka n’ibinyomoro bituma umuryango ubaho neza. Igihe bihiye, turazisarura tukazirya, n’amasoko tukayabona mu rugo kuko dushobora no kuzigurisha ku isoko. Dufite amahoro kandi turashima ko ubu buryo buzafasha n’abandi kugira imibereho myiza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yashimangiye ko gutera ibiti by’imbuto ziribwa ari intambwe y’ingenzi mu guteza imbere ubuzima n’ubukungu bw’abaturage.

Yagize ati: “U Rwanda rwifuza kuba igihugu gifite ubuzima bwiza n’ubukire butoshye. Gahunda yo gutera ibiti byera imbuto mu gihugu izakomeza gutezwa imbere kugira ngo turengere ubuzima, tugabanye indwara zituruka ku mirire mibi n’isuri. Binyuze mu kongera ibiti, dufite intego yo kubungabunga ubutaka bwacu, tugatera ibiti bizana ubuzima bwiza n’imirire ihamye. Iyo ubana n’imbuto, wirinda indwara, ukarushaho kugira ubuzima bwiza kandi ugakora ibikorwa bifite akamaro mu mibereho yawe n’iy’abana bawe.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko ibi biti byatewe bizitabwaho, kandi bagakorana n’abaturage kugira ngo hiyongere n’ibindi.

Yagize ati: “Abaturage b’aha tuzabakomeza gushishikariza gukomeza kugera imbere mu bikorwa byo gutera ibiti by’imbuto kugira ngo intego yacu y’igihugu izagerweho ku buryo bushimishije.”

Ibiti byatewe muri Rubavu ku musozi wa Mont Rubavu birimo avoka, imyembe, amapapayi n’amaronji bigera ku 5,400, bigatangwa mu bigo by’amashuri, mu ngo no mu byanya byo mu mirenge ya Nyamyumba, Rugerero, Gisenyi, Rubavu, na Nyakiriba. Byitezweho kuzaba igisubizo mu guhangana n’isuri n’imirire mibi, binyuze muri gahunda yiswe “Uburenganzira ku biribwa, ubuzima bwiza n’ejo heza.”

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM