Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite, kugira ngo bahashye imirire mibi n’igwingira mu bana.
Ibi byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, wabereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Murenge wa Macuba, ku wa 25 Ukwakira 2024.
Mu rwego rwo guteza imbere imirire iboneye, imiryango 14 yahawe inka, mu rwego rwo gufasha abatuye Nyamasheke kwihaza mu biribwa no guca burundu igwingira rikiri hejuru, cyane cyane mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe, yasabye abaturage gukoresha amahirwe bafite mu mirire no mu buhinzi.
Yavuze ati: “Turasaba abaturage ba Nyamasheke kubyaza umusaruro amahirwe bafite kuko batuye mu Karere kera cyane kuko bafite ikirere cyiza, twavuga nk’ umuceri wo mubugarama, imusozi hari imbut, ibitoki ndetse n’ibigori yewe ukongeraho n’ikiyaga Imana yabahaye, urumva rero Akarere Ka Nyamasheke ntikakabaye gafite ibibazo by’ubucye bw’ibiribwa.”
Dr. Bagabe yatanze ibisobanuro ku bijyanye n’ubuhinzi mu karere, avuga ko Nyamasheke ifite ikirere cyiza gituma abaturage bashobora guhinga umuceri, ibitoki, n’imbuto zinyuranye.
Umubyeyi, Mariya Zirandorera, wahawe inka, yavuze ko iyi gahunda ya Gira Inka izafasha mu guhangana n’imirire mibi.
Yagize ati: “Mfite abazukuru bange 3 mbana nabo ariko najyaga mbabazwa nuko hari intungamubira batabonaga, ariko ubu ndashima ubuyobozi bwiza bwo bwashyizeho gahunda ya girinka mu nyarwanda kuko ifasha benshi nange ndimo.” Mariya yakomeje avuga ko iyi nka yahawe izamufasha no kwiteza imbere binyuze mu gukoresha ifumbire y’inka yahawe. Ati: “Ubu ngubu ngiye guhinga bikomeye kuko najyaga ngira ikibazo cyo kubura ifumbire, nahinga ugasnga nta musaruro uhagije mbonye ariko ubu n’imboga murugo zigiye kuzajya zihora ku isahane kandi n’amata aboneke.”
Niyigena Joseph, wahawe inka mu 2021, yavuze ko iyi nka yatumye abona ifumbire, bityo akabona umusaruro mwiza mu buhinzi, akaba yiteguye gufasha abandi bagirana ikibazo kimwe.
Yagize ati: “Bampaye inka ndi mubukene bukabije, abana banjye ntibari bazi ikitwa amata ndetse yewe kuko nta nifumbire nabonaga kwezi byinshi ntibyashobokaga, ariko ubu ndashima leta yatwibutse kuko ubu ngeze ku rwego rwiza ndahinga nkeza kubera ifumbire ikomoka ku nka bampaye.”
Joseph yasoje avuga ko agiye guha inka undi muturage nawe ufite inyota yo kubona iyo fumbire kandi akabona nayo mata nkuko nawe kurubu ayabona, kandi akaba yumva ari igikorwa cyiza kuba yafasha n’undi kugirango nawe yikure mu bukene.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa warakomeje, hagamijwe gushishikariza abaturage kumva ko bafite inshingano yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Minisitiri Dr. Bagabe yasoje agira ati: “Turacyafite akazi ko kwihaza mu biribwa kuko nk’umuceri tweza mu gihugu ugera kuri 60% by’umuceri abanyarwanda bakenera naho undi 40% uva hanze. Igihe rero tuzaba tutagikenera ibiribwa biva hanze y’igihugu cyangwa se haza bicye tuzaba tugeze ku rwego rushimishije.”
Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 16 Ukwakira, ariko u Rwanda rwahisemo kuwizihiza tariki 25 Ukwakira 2024, itsanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yagiraga iti “UBURENGANZIRA KU BIRIBWA, UBUZIMA BWIZA N’EJO HEZA.”
Carine Kayitesi