Abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, cyane cyane abaturiye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya sosiyete BIG Mining Company, baravuga imyato ku iterambere n’inyungu rusange bamaze kugeraho ku bufatanye n’iyi sosiyete.
BIG Mining, yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015, ikaba yarashyize imbere gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ako gace, cyane cyane abatishoboye.
Mukashimana Fortune, umwe mu baturage b’i Byimana, ashimangira ko ubuzima bwe bwahindutse ku bufasha bwa kampani BIG Mining.
Yagize ati: “Njyewe nari umukene, kampani ije nya gukora ncukura amabuye, nza kwitabaza Thomas, mubwira ko nta nzu ngira, anyubakira inzu ariyo iyingiye ntuyemo, ikibanza niwe wacyishyuye, ubwo nza kumubwira nti ‘nta n’agatungo ngira’ angurira ingurube, noneho nk’umuntu wagize ibyago inaha, Thomas aramufasha, n’umugore wagiye kubyara, aramujyana akonger akanamugarura, umuhanda warabonetse ubu turatega moto, mbese iterambere ni ryose.”
Uwambajimana Grace na we ashimira BIG Mining kuba yaramufashije kuva mu bukode, ubu akaba arimo kubaka inzu ye bwite.
Yagize ati: “Iyi Campany kuva yatangira abaturage muri make yaduhaye imihanda, baduha mitiweli, abakene batishoboye babasha kubatangira mitiweli, baduhaye amatungo magufi; ingurube n’ihene, iyo ugize ikibazo urabatakambira bakagufasha, nkanjye nabaga mu bukode, natangiye kubaka company yaraje, muri make yanteje imbere.”
Uwizeyimana Devota, umugore wakoreraga muri iyo sosiyete, yavuze ko yashoboye gutera imbere abikesha akazi.
Uyu mugore witeje imbere yagize ati: “Natangiye gucukura mabuye y’agaciro ndi umukene, ..niteje imbere, naguze ikibanza, narubatse, inka iri mu rugo, mfite inkoko ndatunze.”
Umuyobozi Mukuru wa BIG Mining, Hubakimana Thomas, yavuze ko intego ya mbere ya kampani ari uguhanga imirimo igafasha abaturage kwikura mu bushomeri, by’umwihariko urubyiruko n’abagore.
Yagize ati: “Uruhare rwa mbere ni uguhanga umurimo tukabaha akazi, kugira ngo bikure mu bushomeri cyane cyane ku rubyiruko, abari n’abategarugori, hanyuma uruhare rwa kabiri, ni ukubafasha tukabaganiriza kugira ngo amafaranga bakorera abashe kugira icyo bageraho, urundi ruhare rwa gatatu, abatishoboye tubigisha kugira isuku, tukabatangira ubwisungane mu kwivuza, iyo rero tumaze kubarihira ubwisungane mu kwivuza, ntabwo birangirira aho, tubigisha korora tukajya tubashakira nk’itungo umuntu ashoboye, akaba yakwitangira mitiweli ubutaha.”
BIG Mining ifite abakozi bagera kuri 430, muri bo abagore bakaba bangana na 25%, kandi iyi kampani irateganya gukomeza gushyigikira iterambere ry’abaturage bo mu bice ikoreramo.
Carine Kayitesi