Amakuru

Mashariki African Film Festival: Barishimira imyaka 10 yo guteza imbere Sinema mu Rwanda

Lionel Kayitare, Umuhuzabikorwa wa Mashariki African Film Festival, yishimira iterambere ryo gukundisha Abanyarwanda sinema mu myaka 10 ishize, ndetse no guteza imbere ubumenyi mu gukora filime. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kayitare yavuze uko byatangiye ndetse n’intambwe bagezeho kugeza uyu munsi.

Ati: “Ndibuka nk’aho ari ejobundi dutangira, twari dufite intego yo gutoza Abanyarwanda umuco wo kureba sinema, kuko wabonaga abantu batarabyumva. Imyaka ya mbere twibanze cyane ku kubatoza kuyikunda, hanyuma tugakomeza kubaka ubushobozi.”

Mu myaka ya mbere, festival yibanze ku gushishikariza abantu kureba filime no kwinjira muri uwo mwuga. Nyuma y’aho, gahunda yita kuri “capacity building” yaje gushyirwaho, igamije kongerera Abanyarwanda ubumenyi mu gukora filime, bityo bakaba barenga ku kureba gusa bakajya no mu ruganda rwo kuzikora.

Kayitare yavuze kandi ku bufasha bwaturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) binyuze mu mushinga witwa Tumenye Sinema, aho abana barenga 400 batojwe ibijyanye n’ibanze by’imyiteguro ya filime (pre-production), itunganywa ryayo (production), ndetse n’iby’umwihariko ku kuyitunganya nyuma yo gufatwa (post-production).

Ati: “Uwo mushinga urimo gusozwa uyu mwaka, kandi twibandaga ku bana bari mu biruhuko bavuye ku ishuri tukabigisha uburyo bwo gukora filime.”

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwibyaza umusaruro ubumenyi bakuye mu gukora filime, Kayitare yasobanuye ko ubu hatangijwe Kigali International Content Market, aho abagurisha n’abagura content bahurira bagamije ubucuruzi.

Ati: “Iri soko rya kabiri rizaba kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 9 Ugushyingo 2024.”

Iyi ni gahunda ifasha ba nyiri content kubona isoko ndetse no kwagura ubucuruzi mu ruhando mpuzamahanga.

Nubwo hateguwe isoko ry’abagura n’abagurisha filime, ngo ntibasize inyuma gahunda yo kubaka ubushobozi. Muri iyi minsi, hateganyijwe amahugurwa atandukanye ku bufatanye na Youth Connect kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 7 Ugushyingo. Ku wa 8 Ugushyingo, UNESCO izahugura urubyiruko rwibanda ku byerekeye sinema, naho ku wa 8 kugeza ku wa 9 Sony, ikigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga, kizahugura abahanga mu gufata amashusho, bizafasha cyane Abanyarwanda kongera ubumenyi mu gukora filime zinoze.

Lionel Kayitare yashoje ashimangira ko intambwe Mashariki African Film Festival igezeho ari iy’agaciro gakomeye mu iterambere ry’uruganda rwa sinema mu Rwanda, ati: “Mu ncamake, iterambere muri sinema ni iryo twagezeho, kandi ubu turi kwishimira intambwe abahanzi n’abakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bamaze kugeraho.”

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM