Amakuru

Rubavu: Urubyiruko rurasabwa gukaza ingamba zo kwirinda Virusi itera SIDA

Mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko, Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and Health Promotion) yibukije urubyiruko ko kwifata ari bwo buryo bwizewe bwo kwirinda, ariko bananiwe bakaba bakwibuka gukoresha agakingirizo.

Ibi byatangajwe ku wa 30 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Rubavu, ahabereye umuganda rusange washyizweho umwihariko w’ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya, uteganyijwe kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’ubwandu bushya cyane cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25. Yavuze ko imibonano mpuzabitsina idakingiye igenda iba intandaro nyamukuru y’iki kibazo.

Ati: “Mwa bana mwe, mwa bajeni mwe, SIDA iracyahari. Mukoreshe agakingirizo cyangwa mwifate.”

Nooliet Kabanyana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGO Forum, yagaragaje ko ikibazo cy’ubwandu bushya bukomeje kuzamuka mu rubyiruko ari ingorabahizi ku iterambere ry’igihugu n’isi muri rusange. Yibukije ko kwifata ari ingenzi, ariko bananiwe bakajya bihutira gukoresha agakingirizo.

Ati: “Kwifata nibyo bya mbere, ariko niba bidashobotse, gukoresha agakingirizo ni uburyo bwizewe bwo kwirinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA.”

Nubwo u Rwanda rwageze ku ntego mpuzamahanga za 95-95-95, imibare yerekana ko mu rubyiruko ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, ari na yo mpamvu hakomeje gukazwa ubukangurambaga n’ibiganiro bigamije gukumira icyorezo cya SIDA mu buryo burambye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM