Amakuru

U Rwanda rwemeje ko rwatsinze icyorezo cya Marburg

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg Virus Disease (MVD) cyarangiye burundu mu Rwanda, nyuma yo gusoza urugendo rutoroshye rwo kurwanya iki cyorezo cyahitanye ubuzima bw’abantu 15. 

Kuva umurwayi wa nyuma yasezererwa mu bitaro, hashize iminsi 42 nta murwayi mushya wagaragaye. Iyi tsinzi ikomeye ni ikimenyetso cy’ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, guverinoma n’abafatanyabikorwa mu kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ibyorezo bishobora guhungabanya igihugu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimangiye akamaro k’ubu bufatanye ati: “Twashoboye gutsinda iki cyorezo kubera umurava w’abakozi bacu b’ubuzima, imiyoborere myiza, n’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bacu. Ibi bitweretse ko dufite ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo mu buryo bwihuse kandi bunoze.”

Icyorezo cya Marburg cyadutse hagati mu kwezi kwa Nzeri 2024, cyandura abantu 66, muri bo 51 bakize neza. Iki cyorezo cyatumye igihugu gifata ingamba zihutirwa zirimo gushyiraho icyicaro gikurikirana ibikorwa byo kugenzura, gupima, kuvura no gukingira.

Gutsinda icyorezo cya Marburg si intsinzi y’u Rwanda gusa, ahubwo ni urugero rwiza rw’uko guhanga amaso ku bumenyi n’ubufatanye bishobora kugirira akamaro abaturage. Ibi kandi bikomeza kugaragaza ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

 

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM