Bamwe mu baturage batuye mu duce tumwe na tumwe tugize umujyi wa Kigali bavuga ko hari abakozi ba zimwe muri Kampani zikora umurimo wo gutwara ibishingwe banga gutwara ibishingwe byabo cyangwa se bagatinda kuza kubitwara bikarinda biborera ku mihanda.
Gusa bavuga ko n’ubwo bimeze bityo hari zimwe muri Kampani zitwara ibishingwe zitanga serivisi nziza ugereranyije n’iizindi.
Muri izo Kampani ni nk’iyitwa UBUMWE CLEANING SERVICES Ltd ikorera mu Mirenge itanu yo mu mujyi wa Kigali imyinshi ikaba iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Abo baturage bavuga ko iyi Kampani ibagezaho serisi nziza kuko ibatwarira ibishingwe ku gihe ndetse nabo bakaba bishyira umusanzu wabo bishimye aho bavuga ko iyi Kampani yaje ari igisubiz kuri bo.
Bwate David ni Umuyobozi wa Kampani UBUMWE CLEANING SERVICES Ltd, avuga ko Kampani yabo yatangiye ifite Intego yo gukusanya no gutwara ibishingwe biva mu ngo, restaurant n’amahoteli hagamijwe,ndetse no kwigisha abaturage umuco w’isuku.
Bwate David ni Umuyobozi wa Kampani UBUMWE CLEANING SERVICES Ltd
Akomeza avuga ko ugereranyije n’igihe batangiriye mu 2012 mu Murenge bashoboraga gukoramo amaturo ane (4) ariko ubu mu murenge bageze ku mature mirongo inani (80).
Akomeza avuga ko wanasangaga ahantu hose huzuye ibishingwe ariko hamwe no gufatanya n’ubuyobozi kuri ubu urabona ko aho bigeze bimeze neza cyane n’imyumvire mu baturage ikaba yarahindutse.
Ku bijyanye no Kuba hari Kampani zagiye zifunga bo bakaba bagikora avuga ko ibanga bakoresheje ari ukugira ibikoresho aho baguze ibikoresho bigezweho babigiriwemo inama n’inzego z’ubuyobozi baguze imodoka zigezweho zituma barushaho gutanga serivisi neza.Ikindi ni uguha abaturage serivisi nziza bakabatwarira ibyo babemereye ku gihe nabo bakabishyura neza ibyo nibyo byatumye kampani yabo kuri ubu ihagaze neza.
Ku bigendnye n’abakozi vuga ko bita ku buzima bw’abo ndetse n’abandi bakozi muri rusange aho babahaye ubwishingizi bwo kwivuza bigatuma bagirira icyizere Kampani ikindi ni ukubahembera ku gihe bityo bigatuma barushaho kubizera.
Asoza avuga ko banagirana ibiganiro n’abakozi bakumva buri mukozi ikibazo afite bakabana nawe muri icyo kibazo bityo Kampani ikiba umuryango.
Akaba yizeza abaturage batuye mu Mirenge bakoreramo ko bazakomeza kubaha serivisi nziza yo kubaha isuku nabo bakagira isuku nk’umuco kuko ibyangombwa byose barabifite bisabwa kugirango babagezeho isuku inoze.
Akomeza y’ifuriza Perezida wa Repubulika na banyarwanda bose muri rusanjye umwaka mushya muhire wa 2025 uzababere uwimigisha Imana izagure imbago za buri wese kandi izabarinde ibabahe ibirushije ibyo babonye muri uyu mwaka dushoje
Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yashinzwe muri 2011 ariko itangira gukora ku mugaragaro mu 2012, itangira ikorera mu mirenge yo mu karere ka Kicukiro. Ikora akazi ko gukusanya imyanda iyivana mu ngo ndetse n’amazu y’ubucuruzi ikayijyana mu kimoteri cya Nduba ahateganyirijwe gushyirwa imyanda.
Kuri ubu iyi Kampani ikorera mu Mirenge itanu yo mu mujyi wa Kigali ariyo ; Kicukiro, Gatenga, Gikondo, Niboyi na Gahanga mu karere ka Kicukiro,hakiyongeraho no mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ubu hiyongereyeho n’umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Carine Kayitesi