Kwiga imyuga n’ubumenyingiro ni imwe mu nzira zigenda zigira uruhare runini mu iterambere ry’urubyiruko no guhanga imirimo.
Abanyeshuri, abarimu, n’abayobozi b’amashuri bigisha imyuga n’ubumenyingiro bemeza ko iyi nzira y’amashuri itanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’ibibazo by’ubushomeri no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Abanyeshuri biga mu ishuri Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy baravuga ko imyuga n’ubumenyingiro ari urufunguzo rw’iterambere.
Uwimana Noliet, umunyeshuri muri level 2 HPO, yagize ati: “Kwiga imyuga ni ibintu byiza cyane kandi birafasha. Abantu bakekaga ko imyuga ari iy’abaswa baribeshya. Ni byiza kandi binafasha kuko iyo bibaye byiza ukabyiga mu buryo bunoze, uboneraho ubumenyi buri munsi.”
Na ho Kevin Mpano, wiga ubukerarugendo muri iri shuri, yashimangiye ko kwiga imyuga bifasha kwiteza imbere no guhangana n’imyumvire mibi: “Ikintu nabwira abantu ni uko babanza kwikuramo imyumvire yo kumva ko abantu bize imyuga cyangwa ubumenyi ngiro baba barabuze icyo bakora. Imyuga irimo amahirwe menshi, kuko igihe cyose nubwo waba ukiga uba ufite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.”
Mutoni Rebecca, umunyeshuri muri Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy, yavuze ko imyuga itanga amahirwe yo kugera ku iterambere: “Ubukerarugendo ni umwuga ufite agaciro kandi buruhura mu mutwe. Abafite imyumvire y’uko twe twiga imyuga twabuze icyo gukora baribeshya. Kwiga imyuga ni uburyo bwo kugera ku iterambere.”
Abarezi bigisha imyuga na bo bemeza ko iyi nzira yo kwiga igira uruhare rukomeye mu gushakira igisubizo ibibazo by’ubushomeri.
Chef Jean Claude Buyana, umwarimu muri Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy, yagize ati: “Abanyeshuri biga imyuga usanga bazi neza icyabazanye. Iyo barangije kwiga, bigirira akamaro bo ubwabo kandi bagatanga umusanzu ku isoko ry’umurimo. Ikindi ni uko imirimo y’ubumenyingiro ikenerwa cyane ku isoko.”
Dr. Habimana Alphonse, umuyobozi wa Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy, ashimangira ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro ari urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu.
Ati: “Twashyize imbaraga mu gukurikirana abanyeshuri kugeza babonye akazi. Abanyeshuri bacu bose biga, kandi igihe kigeze tubahuza n’isoko ry’umurimo binyuze mu imenyerezamwuga. Imibare y’abitabira imyuga n’ubumenyingiro iragenda izamuka kubera ubukangurambaga n’ingamba z’igihugu zishyigikira iyi gahunda.”
Abanyeshuri n’abarezi bose bahuriza ku kamaro k’imyuga mu gufasha abantu kwihangira imirimo no kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy, nk’ishuri ryihariye mu kwigisha amahoteri n’ubukerarugendo, rikomeje kugaragaza uburyo kwiga imyuga ari inzira yizewe yo gutanga umusanzu ku bukungu bw’igihugu no kugera ku iterambere rirambye.
Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy ni ishuri ryigisha amahoteri n’ubukerarugendo, ryatangiye mu Ukwakira 2020 riherereye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, kugeza ubu rikaba rifite abanyeshuri 242 biga guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu, ndetse n’abandi 47 biga imyuga mu gihe cy’amezi 6
Kayitesi zCarine
umwezi.rw