Nubwo Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga mu guhashya indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa 16 Mutarama 2025 bugaragaza ko ibikorwa remezo bihagije, cyane cyane amazi meza, ari urufunguzo rwo guhashya izi ndwara mu buryo burambye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion), bwakorewe mu turere twa Bugesera na Ruhango, bwerekanye ko kutagira amazi meza n’isuku bihagije ari kimwe mu bisibaniro by’iyongera ry’indwara zituruka ku mwanda, zirimo biraliziyoze n’inzoka zo mu nda.
Niyongira Eric, umuyobozi ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye muri Rwanda NGOs Forum, yagaragaje ko amazi meza n’ibikorwa remezo by’isuku ari ingenzi cyane mu kurwanya izi ndwara.
Yagize ati: “Nubwo hari aho ibikorwa remezo bitaragera, ahamaze kuboneka hari ikinyuranyo gikomeye mu kugabanya izi ndwara. Ariko kandi, ni ngombwa ko abaturage bamenya kubikoresha neza kugira ngo bigire umusaruro uhamye.”
Niyongira yongeyeho ko amazi ari inkingi ya mwamba mu gukumira izi ndwara, cyane cyane inzoka zo mu nda.
Ati: “Ibikorwa remezo nk’amazi meza bifasha abaturage kugabanya ibyago by’indwara zituruka ku mwanda. Gushyira imbere isuku no kwigisha abaturage uko bakoresha ibyo bafite ni byo bizadufasha kurandura izi ndwara burundu.”
Mu turere twegereye umugezi wa Nyabarongo, harimo Bugesera, haracyagaragara ikibazo cy’ibikorwa remezo by’amazi meza.
Dr. Ruberanziza Eugene, uhagarariye umuryango END FUND, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubwabaye ari ingenzi mu gusuzuma uko ibikorwa remezo byakoreshwa neza.
Yagize ati: “Twabonye ko hari aho amazi meza akiri ikibazo gikomeye, ariko no mu bice afite, hagomba gushyirwa imbere gahunda zo kwigisha abaturage ku nyungu yo kuyakoresha mu buryo bunoze.”
Yongeyeho ko kugira ngo abaturage bahabwe amazi meza mu buryo burambye, bisaba ubufatanye bwa Leta, abafatanyabikorwa, n’abaturage ubwabo.
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura izi ndwara bitarenze umwaka wa 2027, binyuze mu kongera ibikorwa remezo, gukorana n’abaturage no kubaha ubumenyi buhagije ku isuku.
Nshimiyimana Ladislas, umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yavuze ko ibikorwa remezo ari ngombwa ariko bidahagije.
Ati: “Ibikorwa remezo birakenewe, ariko bidafashijwe n’imyumvire myiza y’abaturage ntacyo byatanga. Tugomba gushora mu kubaka ibikorwa remezo, ariko tugashora no mu bukangurambaga ku isuku n’isukura.”
Imibare yerekana ko 41% by’Abanyarwanda barwaye inzoka zo mu nda, mu gihe 48% by’abantu bakuru bafite iki kibazo. Izi ndwara zishobora guhashywa burundu mu gihe ibikorwa remezo by’amazi meza n’isuku biherekezwa no kwigisha abaturage uburyo bwo kubikoresha neza.
Carine Kayitesi