Ikigo cy’amashuri cya APADERWA gikomeje gutangarirwa kubera ireme ry’uburezi gitanga n’uburyo abana bacyo bitsindira ku rwego rwo hejuru. Mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, iki kigo cyabaye icya mbere mu Murenge wa Kimisagara, icya gatatu mu Karere ka Nyarugenge, n’icya 90 ku rwego rw’igihugu, n’amanota 84.4%.
Modeste Babonangenda, Umuyobozi wa APADERWA, yavuze ko intsinzi bagezeho ishingiye ku gukurikiza amabwiriza n’ubwitange bw’abarimu bafite ubunararibonye.
Yagize ati: “Mu nsinzi zabayeho uyu mwaka byo (2023-2024) byabaye akarusho, aho NESA yakoze Ranking (urutonde) mu Rwanda hose ku buryo umuntu amenya umwanya ahagazemo, ku rwego rw’igihugu, uko rero APADERWA ihagaze, yabaye iya mbere mu Murenge wa Kimisagara, hanyuma mu Karere ka Nyarugenge iba iya 3, hanyuma mu gihugu hose ibona umwanya wa 90 n’amanota 84.4%.”
Yakomeje agaragaza ibanga ry’umusaruro ukomeye bagezeho muri APADERWA, agira ati: “Nta rindi banga rindi dukoresha, twigisha dukurikije uko amabwiriza agenda kwigisha abiteganya, cyane cyane ko dufite abarimu b’inzobere bafite ubunararibonye mu kwigisha, intego yacu ni ukujya imbere ntagusubira inyuma guhari kandi twarabyiyemeje. Ikintu kinejeje cyane ni uko mu bana 36 bo mu mwaka wa 6 bakoze ikizamini bose babonye amabaruwa kandi babona n’ibigo byiza.”
Babonangenda ashimangira ko intego ya APADERWA ari ugukomeza gutanga uburezi bufite ireme, ashimangira agira ati: “Twiyemeje gukomeza gutanga uburezi bufite ireme no gushyigikira abana mu nzozi zabo kugira ngo bazagere kure.”
Twizeyimana Francois Xavier, umwarimu wigisha mu mwaka wa 5 n’uwa 6, yagaragaje uburyo abarimu b’iki kigo bitanga mu kazi kabo.
Yagize ati: “Ubumenyi butangirwa hano bushingiye ku burezi bufite ireme, cyane ko hano muri APADERWA dufite intego (MOTO) ivuga ngo ‘Hard Working’ (gukora cyane). Uko gukora cyane rero niko gutuma tugera ku bintu byinshi cyane, cyane cyane ko abana bacu guhera mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri abanza, usanga twigisha abana nta munota numwe dutakaza, kandi n’abana bakaba bafite ishyaka ryo gukurikira amasomo. Rero ireme ry’uburezi hano turaritanga kandi n’ababyeyi barabyishimira bagaha abana ibikenewe byose.”
Abanyeshuri biga muri APADERWA nabo bemeza ko uburezi bahabwa bufite ireme kandi bubafasha kugera ku nzozi zabo.
Tuyishime, umwe mu banyeshuri b’iki kigo, yavuze uburyo yishimira iterambere yagezeho ari aho yigira kuva mu mashuri y’inshuke.
Yagize ati: “Jye iki kigo ndagishima kuko cyarandeze kuva niga mu mashuri y’inshuke kugeza izi saha. Mbona ari ikigo cyiza kurusha ibindi. Mba numva ejo hanjye nzaba umucamanza, ndi kwigana umwete n’ibyo batubaza mbonamo amanota meza kugira ngo nzakunde inzozi zanjye zibe impamo. Nibikunda nziga na segonderi kugeza na kaminuza.”
Shema Mugisha Justin, undi munyeshuri wiga muri APADERWA, nawe yagarutse ku buryo abarimu babafasha mu myigire yabo.
Yagize ati: “Ndi kwiga cyane nkabishyiramo umwete kandi ndi gukurikira amasomo abarimu bacu batwigisha. Mfite n’intego yo gukomeza kwiga paka ngeze muri kaminuza. Abarimu baradufasha cyane kugira ngo dutsinde amasomo neza.”
Ishimwe Parfaite Muganga, umunyeshuri wigira muri APADERWA, yashimye uburyo abarezi babitaho kandi bakabafasha kugera ku ntego zabo.
Yagize ati: “Intego yanjye ni ukwiga cyane nshyizeho umwete nkirinda ibindangaza. Icyo nshimra ubuyobozi bwa APADERWA ni uko bamfasha mu masomo yanjye kuko ugereranije nibo bantu tumarana amasaha menshi. Baratwigisha neza, bakadufata kimwe, buri wese bakamuha amahirwe n’ubumenyi bungana n’ubwa mugenzi we.”
Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2006 ku busabe bw’abaturage bo muri Kimisagara, nyuma y’uko abana babo bari bafite imbogamizi zo kubona aho bigira hafi. Mu 2013 hagiyeho icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, naho mu 2016 hongerwaho icyiciro cya kabiri.
Carine Kayitesi