Ibindi

Perezida Kagame yasubije Samantha Power

samantha power 2 jpg

Perezida Kagame yasubije Samantha Power, abinyujije kuri Twitter ye ko atariwe ukoresha inteko ishinga amategeko mu kuvugurura itegeko nshinga, ahubwo ko ari ubusabe bw’Abanyarwanda ubwabo
Samantha Power, Ambasaderi wa USA mu muryango w’Abibumbye ari ku cyicaro gikuru y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Amerika izi neza ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri gukoreshwa na Perezida Kagame ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.
Naho Nyiti ubwite ubwirwa, ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko atari ukuri n’abatekereza batyo bakwiye kubyibagirwa.
Ati “Iki kiriyongera ku bintu bifasha mu gufata umwanzuro wo gukemura ibibazo bya Politiki y’u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda.” Mwibagirwe ibyo gukoreshwa kw’Inteko Ishinga Amategeko.”
Hari abandi nka Samantha bamugira inama
Perezida Kagame yavuze ko hari n’Umunyamerika waje kumubwira inzira akwiye gukurikiza.
Yabivuze muri aya magambo: Hanyuma haza undi Munyamerika arambwira ati ‘urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya.”
“Nuko ndamusubiza nti ‘Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka F.D. Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n’Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington.”
“Hanyuma ndamubaza nti ‘mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti ‘kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibyo uzakora iwawe. Ibyo si byo.

2 Comments

2 Comments

  1. admin

    March 25, 2016 at 8:12 pm

    ok

  2. admin

    March 25, 2016 at 8:12 pm

    inkuru yimbitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM