Hari taliki 04/11/2015, Umuyobozi wa REG LTD n’ikipe ye yabonanye n’abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye, nk’uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, REG LTD yaje isimbura icyahoze ari EWSA cyashyizweho n’itegeko n°97/2013 ryo kuwa 21/1/2014, Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane 100%. REG, igabyemo amashami amashami abiri; ariyo EUCL (Energy Utility Corporation Ltd) na EDCL (Energy Development Corporation Ltd) ; ibyo bigo byombi bifite inshingano guteza imbere no kubaka ingufu z’amashanyarazi n’amazi mu gihugu.
Naho iteka rya Minisitiri w’Intebe n°87/03 ryo kuwa 16/08/2014, ryimurira ububasha bwari ubwa EWSA mu kigo REG, kugirango bishyirwe mu bikorwa kibe ikigo cy’ubucuruzi nkuko bikubiye muri EDPRS II.
Mu byo REG igomba gushyira mu bikorwa :
– Kongera ingufu z’amashanyarazi ;
– Gukwirakwiza no kuvugurura uburyo insinga zijyana amashanyarazi zigera ku bakiliya ;
– Kwinjiza abakozi bakenewe kandi bafite uburambe mu kazi
– Kugirana amasezerano n’ibindi bigo bitanga amashanyarazi mu Karere turimo.
Mu byo ikigo REG cyagezeho ; nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ribitangaza, mu mezi 18 ashize, kimaze kongera amashanyarazi angana na 86 MW, yaturutse aha hakurikira :
– Giggawatt Solar power plant (8.5 MW)
– Diesel power plants (10 MW KSEZ na 14 CIMERWA) (24 MW)
– Nyabarongo 1 hydropower plant (28 MW)
– Kivuwatt (25 MW)
– Zimwe mu ntego REG yihaye nuko kugeza mu mwaka wa 2018, izaba yagejeje ku banyarwanda 563 MW. Kugirango iyo ntego iyigereho, ifite gahunda yo gusinyana amasezerano n’ibigo bicunga amashanyarazi aribyo : Ghana Electricity Company, Israel Electricity Corporation (IEC), Korea Electric Power Corporation (KEPCO), no gushaka ingufu zindi hirya no hino mu gihugu ndetse no mu karere turimo.
– Gucunga ikigo REG ikoresheje ikoranabuhanga.
– Gushishikariza abanyarwanda gukoresha cash power
– Gushishikariza abanyarwanda gukoresha ampoule economique, bagahagarika gukoresha uducuma twa watt 60…, dukurura umuriro mwinshi…
Ku kibazo kivuga ko REG, mu gushyira mu bikorwa ivugurura, hari abakozi bahutajwe, bakirukanwa nabi, umuyobozi wa REG, Mugiraneza Jean Bosco yabwiye abanyamakuru ko abakozi bahagaritswe, ari abatajyanye n’imikorere mishya ijyanye n’ivugurura nk’uko biri mu itegeko rigenga REG, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi ndetse n’uburambe ku bakozi.
Mugiraneza, umuyobozi wa REG yatangarije abanyamakuru ko abakozi bahagaritswe, hashyirwaho gahunda yo kubashyira mu mbonerahamwe y’umurimo, ariko ngo hari bamwe banze kwitabira ibizami.
Naho ku kibazo cy’abakozi bavuga ko barenganyijwe mu gutanga ikizamini, Mugiraneza yahakanye ko atari REG yakoresheje ibizamini ko ari kampani KPMG yabikoresheje, avuga ko bakurikiranaga bakareba uko abakozi bajya mu myanya yabo kandi abakozi kujya mu myanya yabo ni Inama y’Ubutegetsi yabishyize mu bikorwa, kandi mu mucyo.
Ibyo kurenganurwa ku barenganye, Mugiraneza avuga ko bifite inzira binyuramo, utaranditse abisaba atagomba kubigereka kuri REG.
Mugiraneza yavuze kandi ko REG ari ikigo cy’ubucuruzi gikora nk’ikigenga nubwo ari umushinga wa Leta, bityo amategeko yacyo atandukanye n’agenga abakozi ba Leta basanzwe.
Naho ku bakomeza kubandagaza mu bitangazamakuru babavuga uko batari, Mugiraneza yavuze ko, ufite Ikibazo imiryango irafunguye yaza akakibagezaho mu bwisanzure, kandi bagatahana igisubizo gikwiye, batirukiye itangazamakuru, kuko gukemura ikibazo nibo bireba ntibishakirwa mu itangazamakuru, kandi naryo rimwe na rimwe ntiribanza kubaza abo bireba mbere yo gutangaza inkuru.
Davis
March 30, 2016 at 10:17 am
the story is good