Ibindi

Utuntu nutundi

abanyeshuri


Joriji yabajije mwarimu ati: Ariko mwari ko mu

kutubaza,byatunanira tugakubitwa mwebwe

uwababaza bikabananira byagenda bite?
Mwarimu:” Jori…ngaho mbaza I cyo ushaka
nikinanira najye nkubitwe! Joriji:”jye ndakubaza
ubibazo bine kandi byoroshye,nunsubizamo na
kimwe jyewe ndakureka. Mwarimu:sawa,ngaho
tangira. Joriji:”Icya1: Uwakubwira gushyira inzovu
muri frigo wabigenza ute? Mwarimu:”Ibyo rwose
ntibishoboka! Joriji: Kiragutsinze. Wafungura
frigo,maze inzovu ukayisunikira mo! Icya2: None
se,uwakubwira gushyira urukwavu muri frigo bwo
wabigenza ute? Mwarimu: Wafungura nyine frigo
ukarusunikiramo. Joriji: Nacyo wakishe! Wabanza
gukuramo inzovu. Icya3: Niko mwari…nk,intare
umwami w,ishyamba yakoresheje ubukwe
igatumira inyamaswa zose ni iyihe itahakandagira?
Mwarimu:”Mhmm? Ubwo se urumva wayibwirwa
n,iki? Joriji: “Nacyo kirakunaniye koko? Ni
urukwavu kuko rwaba ruri muri frigo! Icya 4 ari
nacyo cya nyuma: Hari umugezi utari muremure
cyane ariko nta muntu ujya uwambuka kubera
ingona zibamo. Habaye impamvu ikomeye ituma
ugomba kwambuka,wabigira ute?” Mwarimu:”ubwo
se si ugushaka ibiti ugatinda iteme ukambuka?”
Joriji: Haha! Negatif! Wakandagiramo ukiyambukira
kuko ingona zose zaba ziri mu bukwe bw,intare!”

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM