Bamwe mu baturage, bo mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo baragaragaza ko ibura ry’ibicanwa ribahangayikishije bigatuma batoragura udukwi mu bihuru bakiyambaza n’ibitsinsi by’ibiti
Hirya no hino muri uyu murenge, abaturage bavuga ko bafite ikibazo cy’ibicanwa aho usanga abaturage bataka ko babona ibyo guteka ariko bakabura inkwi zo kubiteka.
Mukangwije Emeritha, umugore w’imyaka 36 utuye mu Kagali ka Ndatemwa, avuga ko ingo zitari nkeya zigorwa no kubona ibyo guteka ariko kubona inkwi zo gucana bikaba ingorabahizi.
Agira ati, “ usanga abana bazenguruka mu bihuru batoragura udukwi ndetse rimwena rimwe ducana ibibabi by’ibiti bitumye neza kuko nta bindi bicanwa tubona aha dutuye.”
Akomeza avuga ko nta kandi babigenza kuko iyo babicanye bikemera kwaka ibyo batetse bigashya biba ari mahire kuko kubona ibicana ari ikibazo cyibakomereye.
Mungarurire Aminadabu,utuye mu Kagali ka Mbogo, avuga ko hari ingaruka ku kibazo cy’ibicanwa bitaboneka kuko gituma hari abana kerererwa kujya kwiga kubera ko ababyeyi babo baba babohereje gushaka aho bavana inkwi bakiriwayo kandi nabwo baza bagasanga ntabyo kurya bihari bagahitamo gutegereza umunsi ukurikiye.
Ariko Mkunkusi Zilipa wo mu Kagali ka Nyabikiri, yongeraho, Umurenge abana bata ishuri bakajya gucuruza inkwi baba batoraguye hirya no hino.
Agira ati, uburyo ikibazo cy’ibicanwa ari ingorabahizi ni uko twifashisha ibibonetse byose, ibirere, amashara,ibikenyeri n’ib igorigori kandi ibyo bikaba byatuma haba ingaruka kuko bishobora gutuma hari ibifatwa n’umuriro bikangirika kandi bigahungabanya ibidukikije.”
Rondereza yaba igisubizo
Ku rundi ruhande,bamwe mu baturage mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Gatsibo, bishatsemo ubushobozi biyubakira amashyiga ya rondereza ndetse na biyogazi, nk’uko bivugwa n’umwe mubaturage utuye mu mudugudu wa Gitengure, wabashije kwiyubakira biyogazi.
Ati “Ku amashyiga ya kijyambere dukoreshamo inkwi nkeya cyane kuko usanga wenyegezamo imyase nk’ibiri cyangwa itatu ibyo utetse bigashya, mu gihe ku busanzwe umuntu akoresha inkwi nyinshi kandi zitanaboneka.”
Akomeza avuga ko ariko bamwe mu baturage bavuga ko aya mashyiga arondereza ibicanwa bayafite ariko bayabitse kubera ko bafite inkwi nke kandi nazo zikenewe mu gihe hari n’abavuga ko ntacyo bayaziho hakaba hakenewe ubukangurambaga kugirango abaturage bamenye ibyiza byayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ishami rishinzwe iby’amashyamba, buvuga ko bukomeje gahunda yo gufatanya n’abaturage kongera ubuso buhingwaho ibiti no kubakangurira gukoresha rondereza, biyogazi n’ubundi buryo.
Umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Gatsibo, ati “Hari ingamba zashyizwe mu mihigo y’Akarere zizafasha abaturage gukemura iki kibazo cy’ibicanwa, gusa icyo dukomeza kubashishikariza ni uko bakomeza gufatanya n’ubuyobozi muri izi gahunda, bishakamo ibisubizo.
Agira ati, “Bimwe mu bikomeza gutera ukwiyongera kw’ikibazo cy’ibicanwa muri aka karere ka Gatsibo, harimo no kuba hari ahakigaragara bamwe mu baturagee bagifite umuco wo gutwika, ku buryo n’ibiti bicye ba biba bisigaye usanga bigenda biyoyoka.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Samson, avuga ko nubwo abaturage bafite ikibazo cy’ibicanwa, bagombwa kwirinda konona amashyamba atari ayabo kandi ntibangize ibidukikije.
Agira ati, “turabasaba kujya bakoresha rondereza abafite ubushobozi bagakoresha biogazi. Mu rwego rw’ubukangurambaga ku kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti, Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda kibitewemo inkunga na FONERWA cyiyemeje kuzashyikiriza abaturage b’akarere ka Gatsibo bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe amashyiga ya kijyambere arondereza inkwi.”
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku mibereho y’abaturage n’imiturire (EICV4), bwagaragaje ko mu Rwanda 98.5% by’ingo zitekesha amakara n’inkwi, u Rwanda rukaba rwarihaye intego y’uko uyu umubare uzaba wagabanutse kugera ru rugero rwa 50% mu mwaka wa 2020.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net