Gishoma François, washinze ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabeti mu 1997, avuga ko kugeza ubu bitoroshye kumenya abahitanwa na diyabeti ku mwaka kuko hari igihe bavuga ngo umuntu yishwe n’umutima cyangwa impyiko kandi yarabitewe na diyabeti.
Agira ati,” ntibyoroshye kumenya niba iyi ndwara yiyongera cyangwa igabanuka, twashinze irishyirahamwe dufatanije n’abandi tumaze kubona ko abantu barwara kandi nta miti iriho nta n’ubushobozi abantu bafite, abantu barwara ntibamenye ko ariyo barwaye, buhoro buhoro abantu bashobora kubona imiti n’aho bivuriza, ubu abarwayi bakaba bashobora kubona aho bivuriza hafi no kubona imiti idahenze kandi bakagirwa inama z’imyifatire
Gishoma F. Washinze ishyirahamwe ry’abarwaye diyabeti
Akomeza avuga ko bakorana na Leta binyuze mu kigo cyayo RBC, ibafasha mu mahugurwa n’ubukangurambaga mu gukangurira abaturage kwirinda ububi bwa diyabeti.
Impuguke mu buvuzi,zivuga koDiyabete ari indwara mbi yugarije abantu benshi ku isi. Ububi bwayo ni uko ari indwara idakira ariko umuntu ashobora kuyirinda aramutse amenye ikiyitera no gukurikiza inama za muganga igihe abona ashobora kuyirwara n’igihe yayirwaye.
Ababahanga,bavuga ko kugeza ubu abantu benshi batasobanukirwa ububi bw’iyo ndwara kuko benshi nti bamenya ko bayirwaye kuko batarasobanukirwa ibimenyetso byayo kugirango babe bakwivuza hakirikare indwara itarakura.
Nk’uko bitangazwa n’inzobere z’abaganga mukuvura indwara z’imbere mu mubiri ,ngo diyabeti ni indwara mbi cyane kuko ivurwa ntikire kandi uyirwaye imutera kurwara n’izindi ndwara.
Umuyobozi w’ ivuriro ry’abarwayi ba diyabeti ku Kinamba,Crispin Gishoma, avuga ko iyi ndwara iterwa no kuba umuntu afite isukari nke cyangwa nyinshi mu mubiri,indwara ya diyabeti irimo ibice bibiri, igice cya mbere gikunze kurwara abana bato ndetse n’urubyiruk. Ni nacyo gice usanga umwana yarayirwaye biturutse kuba bamwe mu babyeyi be barayirwaye cyangwa umwe mu bisekuru bye bya hafi. Ububi bwa diyabeti ngo n’uko iyo uyirwaye haziramo no kurwara izindi ndwara biturutse kuriyo.
Agira ati, “ku ivuriro ryacu, kugeza uyu munsi ababonanye na muganga barwaye diyabeti mu mezi atatu ashize bagera kuri 170, abipimishije bakaba 265, tukaba abana bakurkirwana barwaye iyi ndwara bagera ku 1600.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net