Amakuru

Kimisagara : Bafatanjije n’ubuyobozi bihangiye umuhanda ubavana mu bwigunge

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge ,Kayisime  Nzaramba yifatanyije  n’abaturage  bo mu Murenge wa Kimisagara n’ abaturage b’ Akagari ka Katabaro  muri rusange, mu gikorwa cy’Umuganda rusange ahakozwe igikorwa cyo guhanga umuhanda ufite uburebure bwa kilometero imwe.

Umuyobozi w’ Akarere akaba yarashimiye abaturage b’aka Kagari ku gitekerezo bagize cyo guhanga umuhanda ndetse anashimira abaturage bagiye batanga ubutaka bwabo kugira ngo uyu muhanda ushobore gukorwa.

umuganda

Abaturage mu muganda bahanga umuhanda

Yagarutse kuri imwe mu mihigo y’ Akarere abaturage bagomba kugiramo uruhare aho yibanze ku kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku mu ngo, abana bagatozwa isuku, ingo zose zikagira amasezerano na kampani zitwara imyanda, abaturage bakareka kujya bajugunya imyanda yabo muri za ruhurura mu gihe cy’ imvura. Umuyobozi w’Akarere yabakanguriye kandi kugira ibigega bifata amazi ndetse no kwitabira gahunda yo gukoresha gaz.

Yongeye kwibutsa abaturage gahunda yo kwizigamira kuko nta terambere ryagerwaho abantu badafite umuco wo kuzigama.

Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abaturage bari aho n’ab’Akarere muri rusange gufasha abantu bafite burwayi bwo mu mutwe ndetse n’ ababana n’ihungabana. Yibukije ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi kandi ivurwa igakira. Yongeye kugaragaza ko mu bintu byinshi bitera uburwayi bwo mu mutwe habamo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho yasabye abaturage gukomeza kubirwanya.

Yongeye gushima kandi umugoroba w’ababyeyi wo mu Murenge wa Kimisagara. Muri uyu muganda bakaba bararemeye umugore utishoboye muri gahunda y’ibikorwa byahariwe gukunda Igihugu, abasaba gukomeza uwo mutima w’ ubufatanye bakanawucengeza mu bandi banyarwanda hakabaho gufashanya hagati yacu aho gutegereza abanyamahanga ko baza kudufashiriza abavandimwe.

Umuyobozi w’ ingabo mu Karere ka Nyarugenge Col Mutembe  Frank witabiriye ibyo biganiro yashishakarije abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye n’ingabo umutekano ugakomeza kurindwa neza, aho bazi abantu bashobora kuba bahungabanya umutekano bakabigeza kubabishinzwe hakiri kare.

Uyu muhanda wahanzwe ukaba uzahuza imidigudu 8 yo muri uyu Murenge wa Kimisagara ari yo   Kove, Akishuri, Akishinge, Kigarama, Umurinzi, Uruyange, Birama na Mpazi. Uretse imirimo y’amaboko yakozwe abaturage bakaba kandi barakusanyije amafaraga angana na 4.220.000 Frw, ibikorwa byose byakozwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni zisaga 14O.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge,avuga ko guhanga uyu muhanda byakozwe ku nkunga y’ubudehe hifashishijwe  abaturage, ubu bakaba barimo gukora imiyoboro y’amazi  hakazashakwa n’ubundi buryo  bakaba bateganya ko mu kwezi kwa Werurwe umwa utaha wa 2017 uyu muhanda uza watangiye gukoreshwa. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge akaba  yizeza abaturage ubufatanye mu kurangiza uyu muhanda.

Uretse abaturage, Ubuyobozi bw’ Akarere, ingabo na Polisi, uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda campus ya Nyarugenge ndetse n’aba kaminuza ya Mount Kenya.  Nyuma y’ ibiganiro abaturage bakaba bahuriye mu midugudu yabo aho batangiye gutegura ibikorwa bifuza ko bizajya mu igenamigambi ry’Akarere mu mwaka wa 2017-2018.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM