Amakuru

Kimisagara: Abana bagera ku bihumbi 3 ntibanditse mu bitabo by’irangamimerere

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara uherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, buvuga abana ibihumbi bitatu bari munsi y’imyaka 18 batarandikishwa mu bitabo by’irangamimerere.

Ibi ubuyobozi bw’uyu murenge bwabitangaje tariki ya   23 Ugushyingo 2016 mu muhango wo gutangiza Ukwezi kw’irangamimerere mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge, asaba abaturage bo muri uyu Murenge batari bandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere kwihutira kubandikisha muri uku kwezi kubera ko ari ubuntu.

Agira  ati, “ Iyi gahunda y’Ukwezi kw’irangamimerere yo kwandika abana batanditswe, ni gahunda twafashe kugira ngo tubikore tubegereye cyane cyane ko mu baturage bakabakaba ibihumbi 42 batuye muri uyu murenge, hari ibihumbi bitatu batanditswe mu bitabo by’irangamimerere kandi bari munsi y’imyaka 18, turashaka ko nibura 80 ku ijana by’abana batanditse bazaba babikoze.”

Akomeza avuga ko yizeye ko abaturage bose bo muri uyu murenge bafite abana batandikishije bazabikora muri uku kwezi.

Itegeko rishya rigenga umuryango riteganya ko umubyeyi yandikisha umwana we mu gitabo cy’irangamimerere mu minsi 30 akimara kuvuka, mu gihe mbere iyo yarenzaga iminsi 15 yacibwaga amande cyangwa akabanza kujya mu rukiko.

Bamwe mu babyeyi bari bafite abana batanditse bishimiye iyi serivisi bahawe igiye kumara ukwezi kose.

Umwe muribo ati, “ Ndishimye cyane kuko nari mfite abana babiri, umukuru afite imyaka itandatu ariko bose ntibari banditse ku buryo bose nzabandikisha   kuko mbere bari bambwiye ko banzaca amande kubera kuba ntarabikoze ku gihe.”

ruzima-serge

Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge,Kayisime Nzaramba, asaba  abo bturage kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere kuko bituma igenamigambi ry’igihugu rigenda neza.

abayobozi

Agira ati “ Buri munyarwanda wese akwiye kwiyandikisha mu irangamimerere kugira ngo tumenye amakuru ye kuva avutse kugeza yitabye Imana,  birakenewe kubera ko n’iyo umuntu yitabye Imana ntimwihutire kumusibisha muri biriya bitabo tumubara nka wa muntu muzima ku buryo bituma igenamugimbi ritagenda neza.”

abagore-kimisagara

Biteganyijwe ko nyuma y’ukwezi, umuturage wese uzajya kwandikisha umwana we mu bitabo by’irangamimerere atinze ashobora kuzajya abihanirwa.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM