Amakuru

Mbahafi : Ubuyobozi buhamye ngo nibwo butumye bagera aho bageze

Mu gihe amwe mu makoperative y’abamotari batavuga rumwe hagati y’ubuyobozi bwabo, muri koperative Mbahafi ikorera mu Karere ka Nyarugenge, bamwe mu banyamuryango baravuga ko imihigo ikomeje mu gushaka icyatuma barushaho gutera imbere.

Perezida wa Koperative Mbahafi, Ndekezi Jean Pierre, avuga ko ibyo biyemeje bagomba kubigeraho kugirango abanyamuryango bagire icyo bigezaho kandi na koperative itera imbere izamuke. Agira ati,”icyo nsaba abanyamuryango bacu, ni uko bakomeza intego ijyanye n’imiho twahoze kuva mu gihe gishize, bagatanga umusanzu uko bikwiye kandi batiganda, bakubahiriza amategeko abagenga banubahiriza gahunda za Leta uko babisabwa.”

Akomeza avuga ko ibyo kopetive yiyemeje gukora bakomeje kubishyiramo imbaraga ku bufatanye bw’abanyamuryango bose nta n’umwe usigaye, agasaba abanyamuryango kwima amatwi bamwe muribo batubahiriza gahunda bigatuma hari abashobora gucika intege.

ndekezi

Ndekezi Jean Pierre, Perezida wa Koperative Mbahafi

Umwe mu banyamuryango, avuga ko iyo abantu bafatanije nta kabuza bagira icyo bageraho kuko iyo badafataye urunana hari byinshi batageraho, akaba ariyo mpamvu buri munyamuryango asabwa  kubahiriza ibyo yiyemeje.

Agira ati, “Iyo koperative ifite umuyobozi ugendera kuri gahunda, akajya inama n’abo ayobora afataije na komite nyobozi nta cyatuma ibintu bitagenda neza. Muri Mbahafi, niko bimeze kuko aho tugeze tubikesha ubuyobozi dufite kuko butugisha inama ku bigomba gukorwa n’ibiteganyijwe, gutyo twese tukabyiyumvamo bigakorwa mu bwumvikane.”

Naho mugenzi nawe w’umumotari ubimaze igihe, avuga ko aho agiriye muri Mbahafi yashoboye kwiteza imbere bvitandukanye n’aho yari ari, akaba abikesha umuyobozi wabo Ndekezi Jean Pierre, kuko abayoboyora mu mumutuzo. Ati, “Abikorana ubwenge kandi ukosheje agatandukira yica amategeko atugenga, amugira inama nziza kandi yubaka, bityo akagaruka ku murongo agakora areba kure agamije gukorana neza n’abandi mu kwiteza imbere na Koperative igatera imbere.”

moto

Moto z’abamotari mu mujyi wa Kigali

Perezida wa Koperative Mbahafi, Ndekezi Jean Pierre, asobanura ko gahunda bihaye biyemeje kuzigeraho bidatinze, agashimangira ko abanyamuryango bagomba kugira imibereho myiza bishingiye ku kwibumbira muri koperative yabo, akizeza abanyamuryango ko azagumbya gufatanya nabo kugirango barusheho kugera ku byiza bishingiye ku iterambere.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM