Aka Kagari gaherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, gutwikwa ibiyobyabwenge bitandukanye, bihwanye na miliyoni 21 abaturage bakaba bemeza ko hari indiri yabyo
Mu Kagari ka Yaramba, mu Murenge wa Nyankenke,Akarere ka Gicumbi, hangirijwe ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge ya Cyumba , na Nyankenke cyane cyane muri iyi santere ya Yaramba byiganjemo kanyanga litiro 3.192, chief waragi udushashi 25.836, zebra waragi udushashi 9.768, African gin uducupa 17.568, real gin udushashi 120, urumogi udupfunyika 84, mayirungi udupfunyika 340, kick waragi udushashi 13.920, kitoko udushashi 52 byose bituruka mu gihugu cya Uganda bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi Magana atandatu na cumi na bibiri (frw 21 .612 .000 Frw).
Ibiyobyabwenge
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Charlotte Benihirwe, yasabe abaturage kuzirikana ingaruka z’ibiyobyabwenge ku bukungu bwabo no ku buzima bwabo.
Agira ati, “Uko muzi ibi biyobyabwenge bigurumana iyo bitwitswe mu muriro, mumenye ko ari nako byotsa amara yanyu iyo mumaze kubinywa. Murasabwa kuba aba mbere mu kubikumira kuko nimudafatanya natwe kubirwanya, nimwe ingaruka zizageraho cyane.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Spt Steven akangurira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira no guca burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Agira ati “Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose gihindura umuntu nk’umurwayi wo mu mutwe,bityo ingaruka zikaba izo kwangirika k’ubukungu bw’igihugu.Murasabwa rero gutanga amakuru, kandi nimutabikora tuzakoresha ingufu tugamije kubungabunga uwo mutekano w’iguhugu cyacu. Si ukubinginga ahubwo mugomba kubikora mutitaye ku mafaranga muvanamo”.
Uwari ahagarariye Ubushinjacyaha mu Karere ka Gicumbi, M.Victoire Murekatete,yasobanuriye abaturage itegeko rihana ufashwe anywa, acuruza cyangwa abitse ibiyobyabwenge n’iyo yaba atabinywa ababwira ko bose bafatwa kimwe aho igihano cyabo ari igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugera ku bihumbi Magana abiri na mirongo itanu.
Abaturage bo muri aka Kagari ka Yaramba hatwikiwe ibi biyobyabwenge, aho bivugwa ko ari indiri yabyo, bemeza neza ko basobanukiwe n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko mu baturanyi babo harimo benshi bafunzwe bazira gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net