Hashize igihe kinini hatowe itegeko rishya rigenga imyubakire ihurirwa mo n’abantu benshi,bityo Leta ikaba ishishikariza abashoramari mu nyubako ndetse n’imihanda, ko bagomba no kwibuka ko hari n’abafite ubumuga, bityo nabo bakoroherezwa mu rwego rwa serivise zinyuranye bakenera.
Mu Rwanda hose hagaragaye ko bamwe muri barwiyemezamirimo batitaye ku nama bagirwa na Leta, bityo bakomeza kubaka ibikorwaremezo binyuranye batitaye ku bafite ubumuga, n’abanyantege nkye muri rusange.
Ariko igitangaje, nta rwiyemezamirimo asobanura impamvu aba yubatse ku buryo bunyuranije n’amategeko. Ariko hakaba hari Abanyarwanda n’abayobozi muri rusange bafite ubumuntu.
Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) ishimira Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku bikorwaremezo bitandukanye usanga byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Muri ibyo harimo inzira zorohereza, abafite ubumuga kuburyo batahutanzwa igihe bagenda ,inyubako zubatswe kuburyo bubereye abafite ubumuga kuzigera mo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD ,Emmanuel Ndayisaba yatangaje ibyo afite akanyamuneza kuko nibura ngo hari bamwe mu bayobozi batangiye kumva ikibazo cy’abafite ubumuga.
Ubwo we n’itsinda bari kumwe basuraga inyubako y’Ibiro by’umujyi wa Kigali, hamwe n’umuhanda mushya wubatswe uva ku biro by’umujyi wa Kigali ujya kuri Serena Hotel basanze uko izo nyubako zubatswe bihuye neza nuko biteganyijwe,kuburyo kubabafite ubumuga kubona serivise bizajya biborohera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba akaba asaba ubuyobozi bw’umugi wa Kigali kuba maso kuko hari abatabyitaho bakazamura inyubako zabo birengagije rubanda rufite intege nke.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe kugenzura imyubakire, Peace Ababo, avuga ko inyubako za kera usanga arizo zitubahirizaga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ariko ubu inzego z’umujyi wa Kigali zahagurukiye ibyo bibazo ku buryo bitazongera kubaho. Naho byabaye bakaba bagiye kujya bahabwa igihe nibura cy’amezi atandatu kugira ngo bakosore imyubakire yabo batange amahirwe angana ku Banyarwanda yo kubona serivise.
Umwezi.net Kayitesi Carine