Amakuru

Virusi itera SIDA iracyahari, twese duhaguruke tuyirwanye

U Rwanda Ruzifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanaga wo kurwanya SIDA.

rbc-logo

Uyu mwaka insanganyamatsiko yahariwe kuzirikana ku babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, “Get up all against HIV/AIDS still there– Virusi itera SIDA iracyahari, twese duhaguruke tuyirwanye.” Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uburyo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bwakwirindwa, no kubaha urubuga mugutanga ibitekerezo kuby’ibanze babona bya kwibandwaho mu gukumira ikwirakwira ry’ubububwandu.

U Rwanda rwakoze amavugurura akomeye mukurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bw’agakoko ka SIDA ku kigero cya 50%, aho kugeza ubu 80% by’abakuze babana n’ubwandu bafata imiti igabanya ubukana, mugihe ikwirakwira ry’ubwandu hagati y’ umubyeyi n’umwana ukivuka mu gihe cy’amezi 18 ryagabanutseho 2%. Irigabanuka ryagezweho kubera gahunda y’imiyoborere myiza yo gukumira kurwego rwo hejuru ikwirakwira ry’ubwandu bwagakoko gatera SIDA.

Umuryango nyarwanda n’abanayamadini barasabwa kugira uruhare mubukangurambaga bureba umuryango hagamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Minisitiri w'Ubuzima Gashumba Diane

Minisitiri w’Ubuzima Gashumba Diane

Ubwo Dr Dianne Gashura Ministiri w’ubuzima, aheruka gusura abaturage bo mu karere ka Gicumbi, yasabye ko inzego zose zafatanya mu guha uburere bwiza abana, asaba ababyeyi bari mu nama nkuru y’igihugu y’abagore gutanga impanuro babinyujije mu mugoroba w’ababyeyi. Yagize ati: “ kwirinda biruta kwivuza, ababyeyi bahugurirwa guha abana babao umwanya babaganiriza ku mibonano mpuzabitsina, byaba nombwa n’igitsure kigakoreshwa, bizabarinda indwara

Amazu atangirwamo udukingirizo ku buntu

Amazu atangirwamo udukingirizo ku buntu

n’ingeso mbi.”

Abasaga miliyoni ebyiri bandura SIDA buri mwaka

Uko bucya n’uko bwira SIDA ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi. Hashingiwe k’ubushakashatsi bw’imyaka itanu bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ku rwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa gakoko gatera SIDA (UNAIDS) bwagaragaje ko hafi miliyioni 2 z’abatuye isi zandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri mwaka. Inyigo zakozwe zigarazako hakwiye kugira igikorwa mu gushyira imbaraga mu kurandura icyorezo cya SIDA nibura bitarenze umwaka 2030.

Italiki 01 Ukuboza ni umunsi miliyoni z’abatuye Isi yose ziteranira hamwe muguha icyubahiro abahitanywe n’agakoko gatera SIDA, hakanishimirwa intambwe imaze guterwa mu guhangana n’iki cyorezo kugirango gicike.

Intego y’uyu mwaka iribanda ku igabanuka ry’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, kurwanya kato, no kugabanya umubare w’imfu zituruka kuri SIDA bikagera kugipimo cya zero binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwipimisha kubushake.

Kurwanya SIDA: Ingufu za buri wese zirakenewe.

Mu myaka yashize hakozwe akazi gakomeye hirya no hino kw’Isi, kugeza ubu abagera kuri miliyoni 15 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Umubare wa bandura SIDA wagabanutse kugipimo cya 35% kuva mu mwaka 2000, mugihe impfu nazo zagabanutse ku gipimo cya 42% kuva mu mwaka 2004, ababyeyi bagera kuri 70% batwite bahawe imiti igabanya ubwandu. Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA UNAIDS hamwe n’umuryango mpuzamahanga wita k’ ubuzima WHO,  rivuga ko kwirinda no kurandura ihererekanya  ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hagati y’umubyeyi n’umwana ukivuka bizasigara ari umugani mu myaka yavuba.

Mu mwaka wa 2015 imibare yagaragaza ko miliyoni 37 z’ababana n’ubwandu bwa SIDA, muribo hafi miliyoni 2 ari abana, umubare munini ukaba ubarizwa mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere. Muri uyumwaka gusa kandi abasaga miliyoni 2 nibo bagaragayeho ubwandu bushya bw’agakoko ka SIDA muribo abagera ku bihumbi 150,000 bari abana. Benshi muri aba bana baba mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bakaba baragiye bandura mugihe cyo kuvuka cyangwa binyuze mu mashereka yanduye. Mu bihugu bimwe na bimwe habaye igabanuka rya 50% ry’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu myaka 10 ishize.

Nkuko bitangazwa n’ishami rishizwe kurwanya SIDA nizindi ndwara zandurira mumibonano mpuzabitsina muri Minisiteri y’ubuzima, ritangaza ko nibura abantu ibihumbi 5000 mu Rwanda bapfa bazize SIDA buri mwaka.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro mu murenge wa Rwezamenyo muri GIcurasi, inzu izajya ikoreramo umukozi ushinzwe guha udukingirizo tw’ubuntu abaturage badukeneye, hatangajwe ko mu mwaka umwe hatangwa udukingirizo miliyoni 20, mugihe iyo nzu yashyizweho yonyine gusa iteganya kujya itanga udukingirizo miliyoni  imwe ku mwaka.

Solange ukora umwuga w’uburaya yatangaje ko yishimiye ahantu azajya akura udukingirizo tw’ubuntu, yagize ati “ Ndadukoresha ariko natuguraga amafaranga yanjye kandi 4 twatuguraga amafaranga 500, bigiye kumfasha.”

Abagore nibo bibasiwe na SIDA kurusha abagabo.

Mu Rwanda ibarura ryakozwe hagati y’abafite imyaka 15-49, rigaragaza ko mibare y’ababana n’ubwandu bwa SIDA yagumye kugipimo 3%, Abagore bakaba aribo barikukigero cyo hejuru kugipimo cya 3,6% mugihe abagabo ari 2,2% abagore akaba aribo bafite ubwandu kugipimo cyohejuru. By’umwihariko abapfakazi b’abagore ibyago byo kwandura biri kuri 30%. Abafatwa ku ngufu bafite ibyago bya 3,35% byo kwandura ubwandu.Nko mu mujyi wa Kigali ubwandu buhagaze kuri 7,3% bukaba buri hejuru ugereranyije no muzindi ntara aho buhagaze kuri 2,5 mu majyaruguru; 2,4% mu majyepfo  2,1% iburasirazuba na 2,7 iburengerazuba. Ubushakashasti bwari bwakozwe mu mwaka wa 2003, bwagaragazaga ko ibyago byo kwandura mu Rwanda ari 0,27% muri rusange. Mugice cy’umujyi hakaba ariho hari ibyago byo kwandura kugipimo cyo hejuru cya 0,65% mugihe mu cyaro ari 0,22%.

Mu Rwanda habarurirwa umubare munini w’indaya (hagati ya 25 000-45 000) aho hafi 50% babana n’ubwandu, igihangayikishije ni uko abajya kugura izo ndaya babikora rwihishwabityo imibarey’abashobora kuba bajyana ubwandu bavanye mu ndaya nayo ikba ishobora kuba hejuru.

Kuva mu mwaka wi 2015 leat y’u Rwanda ikaba yari yihaye intego yo kugabanaya umubare w’abandura ukva ku 5 669 bakagera ku 1 861 mu mwaka wa 2018.

Kwipimisha inzira yo kurandura SIDA.

Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza yane cyane urubyiruko kwipimisha kubushake, gukoresha agakiringizo igihe rwananiwe kwifata, kwitabira kwikebesha mukongera amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA. Rusabwa ko rukimenya ko rufite virusi itera SIDA, rwatangira imiti igabanya ubukana kandi rugashishikarizwa kuyifata neza bikongerera amahirwe yo kuramba kuyirwaye. N’abitegura kurushinga bagashishikarizwa kugana ibigo nderabuzima bibegereye bagahabwa nama zo kuwirinda ubwabo ndetse n’abazabakomokaho.

Uyu munsi mpuzamahanga mu rwego rw’igihugu uzabera I Nyamirambo,  ahateganyijwe gukorerwa ibikorwa bitandukanye harimo Gupima k’ubuntu, gutanga dukingirizo, Imikino mbara nkuru (Theatre-sketch-Drama) yateguwe na Mashirika.

Nubwo hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo hakumirwe ubwandu bw’agakoko Gatera SIDA, iki cyorezo cyiracyateye inkeke ku buzima bwa muntu, ubwandu bushya bwa gakoko gatera SIDA ntibusiba kwiyongera, imibare ishyirwa ahagaragara iragaraza urugendo rugihari mu guhangana n’ubu bwandu. Birasaba  guhuriza hamwe imbaraga, kongera ubukangurambaga aho dutuye twitabira serivise z’ubuvuzi zitwegereye.

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM