Amakuru

Nyagatare: Umuyobozi wa SACCO afunzwe akekwaho kuba umwe mu barigishije amamiliyoni

 Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe  uwari umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyoni enye y’iri shami.

Nkuko urubuga nkoranyambaga ukwezi.com dukesha iyi nkuru rubivuga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba , Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi , yavuze ko uwo muyobozi wa SACCO yitwa Dushimimana Liliane w’imyaka 32 y’amavuko, akaba yarafashwe ku itariki 27 Mutarama 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe a Banki Nkuru y’u Rwanda, ryagaragaje ko ari mu barigishije ariya mafaranga.

map nyagatare

IP Kayigi yagize ati,”Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize, itsinda ry’abagenzuzi baturutse muri BAnki Nkuru y’u Rwanda riri gukora igenzura muri ririya shami rya SACCO. Ku munsi wa mbere, ryahise ritahura ko hari amafaranga yarinyerejwemo.”

Akomeza  agira ati,”Kugeza ubu, abantu babiri ni bo bakekwaho kuyanyereza, abo akaba ari Dushimimana usanzwe ari umuyobozi wa SACCO Matimba na Mugabo Eshem w’imyaka 26 y’amavuko, usanzwe atanga akanakira amafaranga (cashier) ku bagana SACCO Matimba.”

Yongeraho ko ubwo iryo tsinda ry’abakozi ba BNR ryagaragazaga ko aba bashobora kuba bafite uruhare mu inyerezwa ry’ariya mafaranga, aba bombi bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe ipererza rikomeje ngo harebwe niba nta bandi bari inyuma y’ibura ry’aya mafaranga.”

Ati,”Abantu bakwiye kwirinda konona no kurigisa umutungo cyane cyane uwo bashinzwe gucunga kuko ari icyizere baba baragiriwe bahabwa ako kazi . Uwaramuka amenye by’umwihariko amakuru ajyanye n’inyerezwa ry’ariya mafaranga, arasabwa kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda.”

Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM