Amakuru

Muhima : Ubuyobozi bwashyize imbaraga mu miyoborere y’umurenge.

Umurenge wa Muhima uhana imbibi n’Imirenge ya Kimisagara, Gitega na Nyarugenge, n’imwe mu Mirenge y’Akarere ka Gasabo. Uyu murenge ufite ubuso bungana na km² 2,92 n’abaturage 48.466 dukurikije ibyatangajwe n’ibarura rusange ryo mu mwaka w’2002. Ni ukuvuga ko uyu Murenge utuwe ku bucucike bw’abaturage 16 598/ km² . Ibi bikaba bisobanura imiturire y’Akajagari irangwa muri uwo Murenge.

map nyarugenge

Abaturage bo mu murenge wa Muhima, Akarere ka  Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bavuga ko uyu murenge wahoze ari indiri y’amabandi n’umwanda mu bice byawo bitandukanye, ubu ari umwe mu mirenge y’intangarugero kubera imiyoborere myiza, ndetse basabiye abayobozi imigisha kubw’imbaraga bashyira mu bikorwa biteza imbere uyu murenge.

Ibi byavugiwe mu Nteko rusange y’Akagari k’Amahoro kari muri uyu murenge wa Muhima, ahari hatumiwe abayobozi batandukanye ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’urw’akarere ka Nyarugenge ndetse n’ab’uyu murenge bari abasangwa.

Igi gikorwa gisanzwe kiba hirya no hino abaturage bagahabwa umwanya ngo binigure batange ibitekerezo banageze ikibazo ku bayobozi babo, kuri uyu wa Gatatu mu murenge wa Muhima cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Busabizwa Parfait, Meya w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Kayisime Nzaramba, abahagarariye Ingabo na Polisi muri Nyarugenge n’abandi bayobozi batandukanye.

 

gitifu muhima

Ruzima John, Executif w’Umurenge wa Muhima

Ubwo abaturage bahabwaga umwanya ngo babaze ibibazo banatange ibitekerezo, uwa mbere wasabye ijambo ni uwitwa Gahutu Augustin. Uyu yavuze ko ashimira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwatumye ubuyobozi bwegerezwa abaturage, ariko by’umwihariko anashima umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Ruzima John. Yavuze ko kwitanga no guha agaciro abamugana bigirwa n’uyu muyobozi, byatumye umurenge wa Muhima ukomeje gutera imbere bidasanzwe, ngo n’iyo byabaye ngombwa akora amasaha y’ijoro ngo ahe serivisi nziza abaturage be.

Yashimye kandi ubufatanye Ruzima John agirana n’inzego z’umutekano zikorera muri uyu murenge, ibyo bikaba byaragize umusaruro ufatika kuko ahahoze hitwa mu rw’amabandi (de bandits) ubu umutekano uhari kandi n’ugerageje kuwuhungabanya akaba ahita akomwa mu nkokora n’izo nzego.

Uretse uyu washimye ibyagezweho, abandi bagezaga ku bayobozi ibibazo byabo ngo bazabarenganure, bavugaga ko bizeye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kuburyo banafite icyizere cyo gukemurirwa ibibazo vuba. Umushyitsi mukuru, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali, Parfait Busabizwa na Meya wa Nyarugenge, Madamu Kayisime Nzaramba, ababazaga ibibazo bose bahitaga berekana inzira bigomba gukemukamo cyangwa bagahita bagena abagomba kubikurikirana bwangu.

visi meya ubukungu vk

Ushinzwe ubukungu,mu mujyi wa Kigali

Nyuma y’Inteko rusange, abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com bahurije ku kuba isuku, iterambere n’umutekano bakomeje kugezwaho mu murenge wa Muhima, bituma barushaho gukunda uyu murenge wabo no guharanira kurushaho gufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa bibageza ku ntambwe ishimishije kurushaho. Bavuga kandi ko ibitaragerwaho, bamaze gusobanukirwa ko bo ubwabo bagomba gufatanya n’ubuyobozi kubikemura

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM