Amakuru

Gatsibo: Abanywi b’ibiyobyabwenge batumye abantu bane bakomereka

Abanywi b’ibiyobyabwenge bafungiye kuri station ya polisi ya Kiramuruzi mu ijoro ryakeye bakubise komanda wa polisi mugenzi we wari uje kumutabara bamutema mu mutwe. Mu kwirwanaho polisi yarashe ikomeretsa umwe muri abo banywi b’ibiyobyabwenge ndetse umwana na nyina.

Urubuga nkoranyambaga imirasire.com dukesha iyi nkuru ruravuga ko ntandaro y’iyi ntambara yaturutse k’uwitwa Nzakamwita Salimu uherutse gufatanwa moto yari yibye inatwaye ibiyobyabwenge ubwo yashakaga kurwanya umupolisi amutema mu mutwe abahuruye bumvaga urusaku rw’amasasu nabo amasasu yabagezemo umwana w’imyaka 5 agakomereka hamwe na nyina umubyara.

map gatsibo

Bamwe mu baturage bo kagari ka Akabuga babwiye abanyamakuru ko haraye humvikanye urusaku rw’amasasu, bakagira ubwoba ariko bagahita bahumurizwa babwira ko ari abakekwaho ibyaha bahanganye na polisi.

Kavutse Epiphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie abanyamakuru ko byabaye ahagana saa 22h00 z’ijoro ryo kuwa kane ubwo Police yari mu bikorwa byo gukurikirana abasore baherutse gufatanwa moto bari bibye zinatwaye ibiyobwenge.

Umwe muri aba basore witwa Salimu Nzakamwita ngo ni we watangije ibyo guhangana n’abapolisi ubwo yafataga komanda wa police ya Kiramuruzi akamukubita hasi.

Uyu muyobozi w’i Kiramuruzi ati “ Umupolisi bari kumwe agerageza kurwana kuri mugenzi we aterura cya gisambo akimukura hejuru.”

Avuga ko abari kumwe n’uyu wafatanywe ibiyobyabwenge bahise bazana umuhoro bakuye muri boutique iri hafi aha bagatema mu mutwe uyu mupolisi warwanye kuri mugenzi we.

Ati “ Nta kindi police yakoze yarashe amasasu uwo Salimu rimufata mu itako, abaturage bari mu nzu bumvise ibiri hanze umwe wasohokaga agiye kumva ibibaye nawe rimufata ku kaguru k’ibumoso, rifata n’umwana w’imyaka itanu bari basohokanye.”

Aba bose uko ari batatu barimo uwarwanyije inzego z’umutekano barashwe bahise bajyanwa ku bitaro bya Kiziguro, gusa ngo uyu mubyeyi n’umwana bakomeretse bikabije, bakaba bagiye kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Uyu muyobozi kandi ati “ Mu gihe umuntu yumvise isasu, yirinde gusohoka kuko ryo ntabwo rikatira umuntu, wahururira induru ariko ntiwahururira amasusu, amasasu urabanza ukamenya icyerekezo cyayo.”

Uyu muyobozi agaya kandi abantu barwanya inzego z’umutekano, avuga ko mu murenge wa Kiramuruzi bafite inzego z’umutekano zihagije ku buryo ugize ikibazo cy’umutekano cyangwa abonye abifuza kuwuhungabana aba akwiye kwiyambaza izi nzego vuba.

Muri iki gitondo ubuyobozi bw’Akarere bwakoze inama n’abatuye mu murenge wa Kiramuruzi bubagira inama zo kwicungira umutekano no gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga.

Abandi basore bari bakurikiranyweho ubu bujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bahise bacika, nubwo amakuru avuga ko hari batatu batawe muri yombi.

Abacitse nabo ngo baracyashakishwa.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM