Uncategorized

Hari abatarumva kwandikisha imitungo mbere yo gusezerana

Ingingo ya 10 y’itegeko No 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’ umutungo w’ abashakanye ,impano n’ izungura ivuga ko “igihe cyo gukora amasezerano yo gushyingirwa , hashingiwe kubyo abashyingiranwa ubwabo bumvikanyeho hakorwa ibaruramutungo ryerekana umutungo bwite wa buri wese kimwe n’umutungo buri wese ageneye iremezo ry’urugo iyo uhari. Inyandiko y’ imenyekanishamutungo ishyirwaho umukono n’ abagiye gushyingirwa ndetse n’ umwanditsi w’ irangamimerere. Ikintu cyose kitabaruwe nk’umutungo w’iremezo ry’urugo kiba ari icya nyiracyo”

Iyi ngingo y’ iri tegeko isaba abagiye kurushinga ko nyuma yo kumvikana uburyo bifuza gushyingiranwamo , ivangamutungo , ivangura mutungo cyangwa ivangamutungo w’ umuhahano ,bagomba kugaragaza imitungo buri umwe wese afite kandi ikandikwa mu bitabo by’ irangamimerere ndetse bakanasinya kuri iyo nyandiko igaragaza umutungo wa buri umwe wese avanye iwabo. Ibi bitandukanye n’ uburyo byakorwagamo aho wasangaga abantu baza imbere y’ ubuyobozi gusezerana , kenshi bamwe bagahitamo kuvanga umutungo rusange hatitawe ko runaka afite umutungo ungana utya cyangwa kuriya.

kurushinga

Gusezerana bigomba kumvikanwaho

Urubuga nkoranyambaga paxpress dukesha iyi nkuru, ruvuga ko bamwe mu basore n’ inkumi bifuza kurushinga basanga iyi ngingo y’ itegeko ishobora kuzateza ibibazo bitoroshye mu miryango . Mugabo wo mu murenge wa Kivuye akarere ka Burera agira ati “iri tegeko rije guteza amakimbirane rwose.None se ko umuntu ashaka undi kubera ko bakundana , ubwo urukundo rugiye kuzasimburwa n’ ibintu?” Mugabo akomeza avuga ko ubusanzwe wajyaga gushyingiranwa n’ umuntu kubera ko umukunze utitaye kubyo atunze cyangwa azazana mu rugo. Ariko iyo hajemo kubarura agaciro k’ ibyo yazanye ni ukuvuga ko ubwo icyashyizwe imbere ari ingano y’ ibyo buri umwe wese azazana.

Ibibazo ku miryango itishoboye

Bamwe bavuga ko iri barurwa ry’ umutungo uzanywe n’abagiye kurushinga ndetse bikandikwa mu buyobozi ari kimwe mu bishobora guteza ibibazo cyane cyane imiryango y’ amikoro make.

Nyirahabimana wo mu murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge ,avuga ko bizateza ipfunwe ku bakobwa cyangwa abahungu bo mu miryango itishoboye kubera ingano y’ ibyo bagomba kwindikisha. Agira ati “ nk’ ubu maze imyaka isaga itanu nta kazi ngira yewe sinize n’amashuri ahambaye.Umugabo wanjye turakundana ndetse tunateganya no kurushinga mu mezi make ari imbere .We arakora , yarubatse ameze neza nta kibazo.Aho ntangiye kumva ibi bintu bivugwa mu bitangazamakuru natangiye kwitekerezaho , nibaza icyo nzandikisha ku murenge umunsi twagiye gusezerana bikanshobera.” Yungamo ati “ ubuse koko nzahagaruka aha n’ imbere y’ubuyobozi ngo nzanye amasahane n’ imyenda gusa nindangiza mbisinyire?”

Uyu mukobwa w’ imyaka 30 y’amavuko avuga ko bimugoye kuba yabwira iwabo kumushakira umutungo azajya kwandikisha ariko umutima nama we ukamubwira ko byaba ari nko kubatera agahinda kuko nabo ubwabo ntaho bakura.Ati “numva binteye ipfunwe kuba nzahaguruka iwacu nkajya kwandikisha ibishyingiranwa nabyo naguze mu mafaranga y’inkwano umuhungu yatanze .Ikindi kandi ni n’ipfunwe ku muryango wanjye muri rusange kuba umwana wabo azahaguruka bazi neza ko nta mutungo bamuhaye “ Nyirahabimana akomeza asobanura ko ubusanzwe biemenyerewe ko abantu babiri bashakanaga kandi bakabana neza hatitawe kumutungo .

Amategeko abibona ukundi

Umunyamategeko Hakizimana Esron we avuga ko iyi ngingo ivanaho rwa rwikekwe rwabaga hagati y’ umugabo n’ umugore bagiye kurushinga kuko buri wese azajya agaragaza umutungo azanye ukandikwa mu bitabo by’ irangamimerere mbere y’uko ubukwe butaha.Uyu munyamategeko yongeraho ko ibi bitavuze ko buri wese azajya azana ibingana n’ ibya mugenzi we kuko kenshi usanga abashyingiranwa batanganya amikoro. Ikindi kandi ngo ikigamijwe si ukunganya umutungo hagati y’abagiye k’urushinga , ahubwo ngo bizafasha mu kumva uruhare rwa buri umwe wese mu kubaka umuryango mushya.

Paxpress, ikomeza ivuga ko bitewe nuko akenshi abajya gushyingirwa batajyaga bahabwa ibisobanuro bihagije cyane cyane mu birebana no gucunga umutungo wabo cyangwa se rimwe na rimwe ugasanga hari ihohoterwa rikorerwa abagore babazwa n’ abagabo babo ibyo bazanye baje gushinga urugo. Ngo ibi akenshi byaturukaga kukuba nta gaciro kahabwaga ibyo umugore yazanye ,umugabo akumva ko ibiri mu rugo byose byaturutse kuri we nyamara hari n’ ibyo umugore yazanye kabone nubwo bishobora kuba bifite agaciro gake ugereranije n’ ibyo umugabo yari atunze.

Gusa abandi banavuga ko ibi biha agaciro umukobwa mu buryo buziguye. Umusaza ukuze ati” ubu umukobwa yemerewe kubona umunani n’amategeko. Ariko se ni bangahe babaha iminani yabo. Ababyeyi rero nibumva ko umwana wabo nawe agomba kugira ibyo yandikisha bazajya bamuha n’uwo murima, iryo shyamba se , iduka bitewe n’amikoro y’umuryango. Abatifite bazamureka ajyane urukundo kuko burya ni wo mutungo wa mbere ugiye kubaka ajyana kuko ubwinshi bw’ibintu siwo munzani w’urukundo”.

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kivuruga , akarere ka Gakenke mu Ntara y’ Amajyaruguru, bavuga ko hari imvugo ikunze gukoreshwa n’abagabo bamwe bashaka kubacyurira ko nta mitungo bazanye .Ngo bakoresha ijambo “Wazanye iki ?”Iri jambo ngo ryari rimaze gufata indi ntera , aho umugabo wese washakaga gutesha agaciro umugore we muri Kivuruga ari ryo yakoreshaga.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM