Amakuru

Gisagara : Akarere ka muritse aho kageze kesa imihigo 2016-2017

Akarere ka Gisagara kamurikiye  intumwa z’urwego rw’Igihugu aho kageze gashyira mu bikorwa imihigo Umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME mu mwaka wa 2016-2017.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Hanganimana Jean Paul yamuritse aho umuhigo ugeze ushyirwa mu bikorwa. Muri rusange imihigo imwe yageze ku 100%, indi igeze heza cyane ku buryo muri Kamena 2017 izaba yaragaze kuri 100%.

gisagara

Ubuyobozi busobanura aho imihigo igeze

Agaragaje ariko hari  imihigo 3 ifite ibibazo. Agira ati,  “Dufite ikibazo ku muhigo wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi aho ikigo kibishinzwe, REG cyo cyateganyije kuwubaka muri Kamena mu gihe twe twahize ko ugomba kuba urangiye. Hari umuhigo wo kubaka umuyoboro w’amazi Nyanza-Kigembe-Mugombwa-Mukindo, umufatanyabikorwa uwushinzwe, WASAC yatinze gutangira  imirimo. Undi muhigo dufiteho ikibazo ni uwo guhinga imyumbati kubera ko imyumbati yarwaye, imbuto yarabuze. Mu rwego rwo kwishakira ibisubizo, ubu abaturage begeranyije amafaranga barimo kwigurira hirya no hino imbuto aho ishoboye kuboneka mu gihugu”. Kuri iyi mihigo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba yasabye ubuvugizi kugira ngo yihutishwe.

Itsinda risuzuma imihigo ryishimiye aho imihigo myinshi igeze, ndetse basaba amakuru ku ngamba zakoreshejwe (best practices) kugira ngo bigerweho nka MUSA, kubyaza umusaruro amaterasi, kwihangira imirimo, kuko aho baciye henshi bigaragara ko bari inyuma. Abayobozi b’Akarere n’abakozi babasangije ingamba zakoreshejwe kugira ngo babigereho.

Muri rusange, imihigo igeze heza, bikaba bitanga icyizere ko umwaka uzarangira yaragezweho 100%. Biteganyijwe ko uyu munsi wose itsinda rikorera ku Karere risuzuma inyandiko zigaragaza ko imihigo yashyizwe mu bikorwa.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM