Amakuru

Ruhango : Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bishyuriye mituweri abantu 838 batishoboye

Tariki ya 24 Gashyantare 2017, abanyarwanda baba mu gihugu cya Côte d’Ivoire bashyikirije abaturage b’Akarere ka Ruhango batishoboye mituweri 838 zo kubafasha  kwivuza mu gihe bahuye n’ingorane zo kurwara. Ni igikorwa cyabereye mu Kagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango.

Uwari uyoboye intumwa z’abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire muri iki gikorwa, Tututuba  Jacques, avuga  ko iyi nkunga bayitanze mu izina ry’abanyarwanda baba mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

ruhango 2

Umuturage ahabwa mituweli

Agira ati, “ igitekerezo cyo gukora iki gikorwa  bagikomoye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uhora akangurira abanyarwanda baba mu mahanga kutibagirwa Igihugu cyabo no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu. “

Akomeza avuga ku mpamvu yatumye bahitamo kwerekeza ubufasha bwabo mu kwishyurira mituweri abadashoboye kwiyishyurira, ko  burya ikintu cya mbere ari  ukubaho iyo ufite ubuzima kandi buzira umuze ushobora gukora ibindi byinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango , Nahayo Jean Marie, avuga ko  impamvu yo guhitamo guha iyi nkunga abaturage b’utugali twa Buhoro na Bunyogombe two mu Murenge wa Ruhango, ari uko mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa 2016 muri utu tugali twombi haguye imvura idasanzwe irimo amahindu ikangiza imyaka ikanasenya n’amazu, bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo no kuba benshi batarabashije kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Abahawe mituweri bashimye cyane ubu bufasha, ndetse basabira aba bavandimwe umugisha ku Mana.

Nyirabapagasi  Florida, agira ati,   “Murakoze, ndabashimiye ku bw’iki gikorwa munkoreye. Mumpaye mituweri kugira ngo njye mbasha kwivuza. Abatakereje iki gikorwa Imana ibahe umugisha, bagire amahoro aho bari hose no mu byo bakora byose”.

Ruhango

Bishimiye igikorwa bakorewe

Icyitegetse  E Sezariya , ati ,“Mugize neza, Yezu akomeze abafashe abahe umutima mwiza wo kwibuka abatishoboye”.

Mukandori  Peresi na ati ,“Nari narabuze mituweri none murayimpaye, Yesu abagirire neza. Narwaraga ngahera mu rugo simbashe kujya kwa muganga, none ubwo nyibonye nzajya mpita nivuza igihe cyose nzaba numva ntameze neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Madamu Kambayire  Annonciata, ashima byimazeyo Diaspora yo muri Côte d’Ivoire kuri iki gikorwa kiza cyo gufasha abababaye.

Ati “Ubutumwa tubaha ni ubwo kudushimira abagize uyu mutima mwiza, umutima w’urukundo, umutima w’impuhwe, ariko cyane umutima wo kuzirikana iwabo. Imana yo mu ijuru ibasubirize aho mwakuye”.

Yasabye abaturage gukomeza kwibumbira mu bimina bya mituweri nk’uko ubuyobozi bubibashishikariza kugira ngo babashe kuzigamira mituweri buhoro buhoro kuko inkunga zo zitazahoraho.

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Côte d’Ivoire babarirwa muri 200, bakaba barakusanyije amafaranga angana na 2.514.000 uyavunje mu manyarwanda; azafasha mu kwishyurira mituweri abantu 838 badafite ubushobozi bwo kwirihirira.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko  , kugeza ubu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Ruhango bugeze ku kigereranyo gisaga gato 75%, abadafite mituweri bakaba basaga gato ibihumbi 82 ku baturage bose 330.036

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM