Ubuyobozi bwÁkarere ka Nyaruguru barafatanya na Adenya( Association Pour le Development de Nyabimata ) binyuze gukomeza ku rwanya no gukumira ruswa hagamijwe kubahiriza iyimakazwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’iterambere rirambye.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu nama yahuje ubuyobozi bwÁkarere , Abanyambanga Nshingwabikorwa na ADENYA hagamijwe kugaragaza ibibazo byakiriwe na AJIC n.uburyo byakemutse ndetse no gufata ingamba zo gukemura ibitarakemuka.
Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, ashimira ubufatanye bwa ADENYA binyuze muri AJIC, kubera ko mu bibazo byinshi byakiriwe byakemutse anasaba ko ibitarakemuka inzego zose zakomeza gukorana kugira ngo ibitaravugutiurwa umuti bikemuke.
Agira ati,” Umuturage niwe shingiro ry’Ubuyobozi, tugomba guharanira ko abona ubutabera nyabwo dukumira ruswa turanshishikariza abaturage kumenya uburenganzira bwabo ku butaka n’zungura kuko ubushake bwa politiki burahari uhereye ku buyobozi bukuru bw’igihugu.Turasabwa gukumira byimazeyo kuko ruswa imunga ubukungu bw bw’igihugu kandi abaturage n’abayobozi bakarangwa n’ubunyangamugayo. ”
Akomeza asaba abayobozi n’abafatanyabikorwa gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubasobanurira ibijyanye n’amategeko kandi turashimwa intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo abaturage bagaragaje ariko dukwiriye guziba burundu icyuho cya ruswa .
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François
Ku ruhande rw’abaturage, barasabwa kutinangira bakemera ibyemezo biba byafashwe n’nkiko kuko bidindiza iterambere ryabo kandi bagatunga urutoki ahagaragara ruswa aho ariho hose.
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika y’iburasirazuba,ku mwanya wa gatatu muri Afurika yose, no ku mwanya wa 54 ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa n’akarerengane.
Kagaba Emmanuel