Kuva kuwa mbere tariki ya 27 Werurwe 2017 kugeza kuwa gatanu tariki 31 Werurwe 2017 mu itorero ADEPR ,U mudugudu wa Cyahafi , Akarere ka Nyarugenge, hatangiye igiterane ngarukamwaka. Iki giterane cyateguwe n’iri torero rifatanyije n’ubuyobozi bw’itorero umudugudu wa Cyahafi.
Umuyobozi wa ADEPR, Umudugudu wa Cyahafi, Pst Hategekimana Jean Claude, avuga ko iki giterane gifite intego igira iti, “ Amazi menshi Umuraba Ukomeye w’ inyanja , Uwiteka Uri hejuru akurusha imbaraga. (zaburi 93 :4)
Muri iki giterane kizarangwa n’ibihe bidasanzwe mu gusabana n’Imana kikaba Iki giterane cyatumiwemo amakorali atandukanye aho byibura buri munsi hazajya haririmba korali imwe yavuye ku rindi torero nka Duhuzumutima, abatoni ba Yesu , Sauni , Korale Jehovanisi ,akazajya bahinduranya ku buryo abaririmbyi bazajya basimburwa n’abandi.
Bamwe mu bakirisito, bavuga ko banezerewe no kwitabira iki giterane, ku ikubitito bakaba banejejwe n’inyisiho bahawe kuko batashye banyuzwe ku mutima.
Mukarusengo Donata, wo mu mudugudu wa Kanunga, agira ati, mu by’ukuri nanezere kuri uyu mugoroba, nka ntashye nshima Imana ku byiza ikomeje kunkorera. Naho Gakwerere James, utuye ku Gitega, ati, “Uwiteka niwe mbaraga zacu, ntacyo twakora adahari kuko niwe uturinze mu migambi yacu. Ndashimira ubuyobozi bw’urusengero rwacu (umudugudu) bwateguye iki giterane, tuzagumya gufatana urunana nabwo muri gahunda batugezaho z’iterambere hamijwe imibereho yacu myiza.
Urusengero rwa ADEPR, Paroisse Cyahafi
Psiteri Hategekimana Jean Claude, umuyobozi w’Umudugudu wa ADEPR, avuga ko uretse gusenga Imana no gushimira ibyiza igenda ibakorera, bafite n’ibindi bikorwa bakorera abakristo kugirango bagire imibereho myiza batangira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abatishoboye kandi bafasha n’abakene mu buryo bwose bashoboye cyane cyane abaje babagana bahuye n’ibizazane bitandukanye nko gupfusha mu buryo butunguranye n’ibindi.
Agira ati, “Turashima Imana ku byiza idushoboza kugeraho, kubwa muntu ntacyo twakwigezaho na kimwe ariko kubera Imana dushobora kugera kubyo tutashoboye gukora kuko byose abirusha imbaraga.”
Umurimo w’Imana mu mudugudu w’Itorero rya ADEPR Cyahafi, ugizwe n’abakristo barenga 2000. Intego nkuru y’umudugudu wa Cyahafi ni ugushyira mu bikorwa inshingano Umwami Yesu yasigiye abizera yo guhindura abantu bose abigishwa be babigisha Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mariko 16:15).
Umudugudu wa Cyahafi wiyemeje kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu bose kuko ari ryo rishobora kwemeza umuntu ibyaha bye, rikamutunganya, rikamuhanira gukiranuka, kugirango umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose(Timoteyo3:16)
Kagaba Emmanuel, umwezi.net