Amakuru

Gicumbi: Mu bihe byo kwibuka ,barasabwa kwirinda amagambo asesereza Abarokotse

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi  atanga ubutumwa ku batuye  abatuye akarere ka Gicumbi  bajya bagira imyitwarire idahwitse ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwitwararika kuko amagambo asesereza abarokotse n’ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa n’amategeko.

Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Rutare wakunze kugaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka.

Imvugo zisesereza cyangwa zitera ubwoba abarokotse, ibikorwa bibi bishobora gukorerwa ku nzibutso cyangwa ku matungo y’abarokotse, udupapuro tudasinye turiho ubutumwa butera ubwoba cyangwa bw’amagambo asesereza abarokotse ibi byose ngo ni ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside buri muntu akwiye kwirinda no kwamagana.

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare

Mudaheranwa Juvenal , Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yasabye abatuye aka karere kurushaho kuba umwe muri ibi bihe, bagafata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside.

Mu minsi micye muri aka karere ngo haratangira ibiganiro bigendanye no Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bibera ku nzego z’umudugudu, agasaba abaturage kubyitabira ari benshi.

Agira ati, “Ndibutsa abaturage ko bakwiye kumenya amateka mabi y’igihugu ko ariyo yatumye kigera kuri Jenoside kandi bakibuka cyane ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi muri uyu murenge wa Rutare, bagaharanira ko bitazongera ukundi.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM