Nkuko ari gahunda ya Leta gushyira icyumba cy’ umukobwa ku bigo by’amashuri yisumbuye, akamaro kacyo ni ugufasha abana b’abakobwa kutagira ipfunwe muri bagenzi babo kikababera ahubwo ipfundo ryo kwiga neza
Kugira iki cyumba cy’umukobwa ku bigo by’ amashuli biri mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kikaba gifite umumaro wo gufasha umukobwa kubona ubwisanzuriro igihe ari mu gihe cy’ ihindagurika ry’ umubiri we, bityo ntibimubere inzitizi ku myigire ye.
Ubusanzwe kiba ari icyumba gikingwa , kinjiramo umwuka mwiza, harimo ibikoresho bitandukanye birimo n’iby’isuku nk’igitanda , matela , ibase,isume n’ ibindi kikaba cyemerewe kujyamo umwana w’ umukobwa wese wagize ikibazo kw’ ihindagurika ry’ umubiri we.
Umwe mu bana b’abakobwa, avuga ko iki cyumba cy’umukobwa cyaje ari nk’igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe umwana w’ umukobwa yahuraga nabyo akenshi byamuberaga nk’ intambamyi mu myigire ye, cyane cyane nk’ igihe yabaga ari mu mihango.
Agira ati, “Impamvu nuko akenshi iyo abakobwa bari mu mihango bibatera isoni,bakagira ipfunwe mu bandi, hari n’ababa batabimenyereye akaba yahahamuka n’ibindi , ugasanga ntiyize neza nkuko bigomba.”
Iki cyumba cy’ umukobwa ntikiragera ku bigo byose mu Rwanda , ariko hamwe na hamwe urakihasanga.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Tabagwe (GS Tabagwe) mu karere ka Nyagatare,, nka kamwe mu turere twitabiriye iyi gahunda. ubuyobozi bushimangira ko iki cyumba cy’ umwana w’ umukobwa ari ingirakamaro kuko cyatumye abakobwa bakurikirana amasomo yabo neza.
Umuyobozi wa GS Tabagwe, Mupende Johnson, agira ati, “ hari nk’ umwana wabaga yageze mu mihindagurikire y’ umubiri we ntabashe kwiga, ibyo bikaba byarakemutse kuko haba hari ibikoresho bitandukanye , hari aho kwisukurira[kogera] , hari ibikoresho nk’isabune , amazi, ndetse n’ ibindi yakenera byo guhindura imyenda yari yambaye nk’ imyenda y’ imbere byose biba bihari, ibi bikamufasha gukomeza amasomo ye.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


