Akamaro ka Mituweli nta munyarwanda ukigasobanurirwa, kuko uretse ko umunyamuryango wayo ataremba, inazamura ubukungu bwe, kuko yivuza hakiri kare bityo akagira umwanya wo gukora, ni ngombwa gutanga imisanzu yayo hakiri kare
Mu mwaka wa 2016-2017, Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli (Mituelle de Santé), bwitabiriwe ku kigereranyo cya 81.6%, mu gihe muri uyu mwaka abanyarwanda bakabakaba 84,2% bari abanyamuryango ba Mituweli.
Umuyobozi w’icyo Kigo Gatera Jonathan atangaza ko bishimira ubwiyongere bw’abitabira gutanga imisanzu ya Mituweli, ariko akemeza ko ubwo bwitabire bugomba kuba 100%. Akomeza avuga ko kwakira imisanzu byatangiye, abanyamuryango bamwe ba Mituweli bakaba baramaze kuyitanga n’ubwo atari benshi, ariko bikaba bitanga icyizere ko bizagera kuwa 01 Nyakanga 2017, hari abantu benshi bamaze kwishyura.
Avuga ko umwaka ushize bitagenze neza, kubera ko abantu benshi bagiye gutangira imisanzu ya Mituweli rimwe, ariko icyabiteye ni uko intangiriro z’umwaka zahuriranye n’ibyiciro bishya by’ubudehe, bituma haba umuvundo mu kongerera amakarita agaciro. Ubu rero Ikigo cy’igihugu cy’ubwitenyirize mu Rwanda (RSSB), kirasaba abanyarwanda ko batanga imisanzu ya Mituweli hakiri kare, kugira ngo bibarinde umuvundo wo ku munsi wa nyuma.
Rulisa Alexis ushinzwe Mituweli muri RSSB, avuga ko Imisanzu ya Mituweli y’umwaka wa 2017-2018 yatangiwe gutangwa mu kwezi kwa Mutarama 2017, kandi biteganyijwe ko igomba kurangirana n’ukwezi kwa Kamena yamaze gutangwa, kugira ngo abanyamuryabgo batangirane n’umwaka mushya wa Mituweli bivuza.
Amakarita arongererwa agaciro
Uretse kwakira imisanzu y’abitabira ubwisungane mu kwivuza bwa mbere, hari na gahunda irimo ikorwa yo kongerera amakarita ya Mituweli agaciro, kandi bigakorwa ari uko abantu bose bo mu muryango bamaze kwishyura imisanzu ya Mituweli.
Bwana Rulisa akomeza avuga ko mu gihe umuryango wishyuriye abakunda kurwara gusa bawurimo, hataboneka amafaranga yo kubavuza, kandi ntibyaba bikiri ubwisungane. Yizeza ariko abanyamuryango ko bazakomeza kujya bishyura gahoro gahoro, ariko bakaba babitangira hakiri kare, kugira ngo bizageze mu mpera za Kamena bamaze kwegeranya no gutanga imisanzu yabo, kugira ngo amakarita yabo yongererwe agaciro.
Amagara araseseka ntayorwa. Kubera ko indwara zidateguza, abanyarwanda barasabwa gutunga ikarita ya Mituweli, kugira ngo bite ku buzima bwabo, bityo bahagurukire ibikorwa by’iterambere. Barasabwa kugana Banki y’abaturage; Equity Bank; za SACCO; muri banki z’ubucuruzi ndetse na MobiCash bagatanga imisanzu yabo.
Bimenyimana Jérémie


