Mu rwego rwa yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti mu Rwanda, Komisiyo ishinzwe abasaserdoti na seminari nkuru bateguye imikino igenda ihuza abasaserdoti bo madiyosezi icyenda atandukanye agize u Rwanda.
Muri iyi myaka ibiri (07 Ukwakira 2015 kuzageza 07 Ukwakira 2017), iyo komisiyo yateguye ibintu bifasha abasaserdoti kunagura ubwenge (mu mahugurwa atandukanye), gusabana n’Imana (mu myiherero n’ingendo nyobokamana) ndetse no gusabana hagati yabo (bigaragazwa no gusurana ndetse n’imikino itandukanye).
Abapadiri ba Ruhengeri bakinaVolley Ball
Kuri uyu munsi rwari rwambikanye muri kimwe cya kabiri cy’imikino y’intoki n’umukino w’umupira w’amaguru.
Muri Volleball, diyosezi ya Ruhengeri na Kibungo zarahuye birangira Kibungo yigaritse Ruhengeri seti ebyiri ku busa. Mu majyepfo, Volleball Kabgayi yatinze iya Cyangugu.
Abapadiri ba Kigali bakina Baskett ball
Muri Basketball, Kigali na Ruhengeri mukino warangiye Kigali yegukanye intsinzi. Mu Majyepfo Diyosezi ya Cyangugu yeretse Kabgayi ko ishaje iyihagika amaseti atatu kuri imwe muri Basketball. Volleball, umukino wa nyuma uzakinwa na Kibungo na Kabgayi naho muri Basketball izarokoka mu mukino uzahuza Kabgayi na Gikongoro kuri 12 Kamena izahangana n’ikipe ya Kigali ubwo bazakinira igikombe igihe nikigera.
Mu mupira w’amaguru , abo mu Kinyanya bigaritse Kabgayi ibitego umunani kuri bitatu. Nyundo nayo yagaraguye Kigali ku kibuga cy’iwabo i Rutongo. Kigali yatsinzwe bitanu kuri kimwe.
Urubuga nkoranyuambaga kinyamateka.net dukeshai yi nkuru, ruvuga ko Iyi mikino yabereye i Rutongo mu rwego rwo kwereka barumuna babo biga muri Seminari nkuru ya Rutongo ko kuba Padiri bidakuraho ukwidagadura. Yanabereye i Butare mu rwego rwo gutera inyota abaseminari bato ngo nabo bazabe abapadiri.
Kagaba Emmanuel