Mu nama yabaye mu muhezo w’itangazamakuru igateranira kuri Dove Hotel ku Gisozi abayirimo bagera kuri 60 barimo abashumba mu itorero ADEPR batoye ubuyobozi bushya buba busimbuye by’agateganyo abafunze barimo umuyobozi mukuru.Abatowe ni Umuvugizi wa ADEPR, umuvugizi wungriije, umubitsi wayo n’abandi
Abagize inama y’ubutegetsi, abashumba mu turere n’indembo n’ababungirije n’abahagarariye Abakristo bose hamwe baje muri iyi nama bagera kuri 60.
Abatowe:
Umuvugizi (umuyobozi) Rev. Karuranga Ephraim wari usanzwe ari umuyobozi wungirije mu Majyaruguru, Umuvugizi wungirije ni Rev Karangwa John wari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda, Umunyamabanga mukuru Pastoro Viateur Ruzibiza yakoreraga muri departement y’ivugabutumwa ashinzwe Urubyiruko, Isanamitima, Ushinzwe imari watowe ni Aulerie Umuhoza usanzwe ari umukristo w’i Remera, Umujyanama watowe ni Pastoro Patrick Nsengiyumva wari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.
Aba batowe by’agateganyo ngo basoze manda yari isigajwe n’abafunze ubu, bakazageza mukwa gatandatu 2018.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
ROMEO 1
May 31, 2017 at 7:51 am
ADPR UWABABONA BASENGA BITIGISA NGO NI UMWUKA WERA WAGIRANGO NI ABANTU
KO MWIYOMOYE MURI KIRIZIYA BYABAMARIYE IKI?