Abo ni impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo, zivuga ko imiryango yabo igenda yaguka amazu babamo akababana mato.
Tariki ya 20 Kamena 2017, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ku isi, izi mpunzi zavuze ko zicyeneye kongererwa ubutaka bakava mu mfunganwa kuko imiryango yabo igenda yaguka umunsi ku wundi.
Inkambi ya Nyabiheke muri Gatsibo
Umwe muri bo, avuga ko abenshi bahunze ari imiryango mito mito, ariko uko iminsi ignda yicuma bagiye biyongera kubera kubyara.
Agira ati:” Turasaba abagira neza basanzwe badufasha ko bafatanya na Leta y’u Rwanda iducumbikiye kuducyemurira ikibazo kuko amazu tubamo yatubanye mato bitubangamira kuko usanga umuryango utisanzuye.”
Ngoga Aristarque, umukozi wa MIDMAR ushinzwe iyi nkambi, avuga ko minisiteri iki kibazo cy’ubuto bw’inkambi ikizi, ariko izashaka uburyo bwose cyabonerwa umuti urambye.
Agira ati,” Ni ikibazo ubona ko kibangamiye cyane izi mpunzi kandi natwe twarabibonye, niyo mpamvu turiho kugishakira umuti ku buryo twatangiye ibiganiro n’Akarere ka Gatsbo kugira ngo karebe ahandi kadutiza ubutaka dutuzamo impunzi.
Inkambi ya Nyabihekeimaze imyaka isaga 12 igiyeho , ikaba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo ibihumbi 17, abagera kuri 14,376 bakaba aribo bamaze kwemerwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net