kwa Tariki ya 24 Kamena 2017, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu muganda ngarukakwezi aho batunganyije Igishanga cya Nyandungu.
Muri iki gishanga hateguriwe umushinga wo kugihindura ahantu nyaburanga (eco-tourism park), abantu bashobora kuruhukira, gukorera imyidagaduro ndetse bakanahavoma amwe mu mateka yo mu Rwanda rwo hambere.
Perezida Kagame mu muganda
Uyu mushinga uri muri gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo, uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni 400 (2,413,699,149).
Kagaba Emmanuel, umwezi.net