Intambara ya kabiri y’isi yatejwe n’ubudage, yaje kurangira Adolph Hitler bivugwa ko yiyahuye, ariko uburyo byavugwaga ko yiyahuyemo ntibuvugwe horumwe. Bamwe yijugunye mu ngunguru ya aside, abandi ngo yarirashe, n’ibindi bitandukanye. Inkuru dukesha www.yahoo.fr iremeza ko Hitler ngo yaba ahubwo yarahungiye muri Argentine.
Kuva mu myaka myinshi ishize, amajwi menshi yagiye azamuka, agamije kubeshyuza amakuru yatangajwe na Leta yo kwiyahura kwa Adolph Hitler wateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi. Iryo tangazo ryasohotse kuwa 30 Mata 1945, rivuga ko uwo munyagitugu yirashe isasu mu mutwe, naho umugore we akanywa umuti wica (cyanure). Uwo munsi byavugwaga ko ingabo zitukura zegeraga aho Hitler yari yihishe n’umugore, ngo bahitamo kwiyahura.
Inkuru dukesha urubaga www.yahoo.fr, iravuga ko ireme ry’iryo tangazo ryanakomeje kwigishwa mu bitabo by’amateka, kuri ubu rikemangwa n’uwohoze akora mu nzego z’ubutasi bwa Leta zunze bumwe za Amerika, Bob Baer, wemeza ko yashoboye gusoma inzandiko zirenga 700 za FBI zashyizwe hanze. Kuri we ngo Hitler yaba yarapanze ibyo kwiyahura kwe nk’umukino, nyuma ngo afata ubwato bwa gisirikre ajya ahitwa Tenerife muri Hisipaniya (Espagne), aho yaje kuva yerekeza muri Argentine. Bob Baer muri imwe mu nyandiko ze, avuga ko icyakorwa, ari ugusuzuma amateka ajyanye n’itangazo rivuga ku kwiyahura n’urupfu rwa Hitler bivugwa ko byabereye aho yari yihishe, ariko iyo umuntu acukumbuye, nta kimwemeza ko ariko byagenze.
Si izo nyandiko zashyizwe hanze zonyine zitagaragaza amakuru y’imvaho ku rupfu cyangwa ko murambo w’uwo munyagitugu waba warabonetse muri icyo gihe, ahubwo na FBI ntiyahwemye kwibaza ku kwiyahura kwa Hitler, kuko n’ingabo za Amerika zari mu Budage icyo gihe, zitigeze zimenya irengero ry’umurambo wa Hitler cyangwa ngo bamenye akanunu k’aho waba uherereye. Nta n’ikimenyetso simusiga zabonye cyemeza ko yapfuye koko.
Ngo yaba yarabonetse muri Bresil
Mu mwaka wa 2014, umugore umwe w’umunya-bresil wateguraga igitabo kimuhesha impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogitora, yemeje ko yaba yarabonye Adolph Hitler, avuga ko ari umuzungu witwa Adolph Leipzig, ngo wapfuye mu mwaka wa 1984 afite imyaka 95 y’amavuko.
Igitabo cya Hitler cyaba kigiye kongera kwandikwa
Hashize iminsi mike Adolph Hitler wazanye ingengabitekerezo y’abanazi, agasanga igisubizo ari ukurimbura imbaga y’abayahudi, yongeye kuvugwa n’itangazamakuru, kubera kongera gucapa igitabo cye cyitwa Mein Kampf (Mon combat: Intambara ndwana) cyanditse mu kidage. Icyo gitabo cyanditswe hagati y’umwaka wa 1924-1925, kiratangira kuboneka mu maguriro y’ibitabo mu gihugu cy’ubu Faransa, mu mpera z’uyu mwaka. Nta makuru ahagije atangwa kuri icyo gitabo.
Umutungo we ngo waba watoraguwe
Ibice by’ibyuma bya zahabu bifite agaciro ka miliyoni zirenga 110 z’amayero, biherutse kugaragara mu bwato bwa nazi busigara ku nkombe za Islade.
Bumwe mu bukungu bwa Nazis bwabuze, bwakomeje kubuza gukurura ibyifuzo by’abahora bashakisha bene ubwo bukungu, bakagera hose. Nk’uko bigaragara, abahanga mu kwibira mu mazi (plongeurs) b’abongereza, bitwa Advanced Marine Service, bashoboye kugera aho hantu ubwo bwato bw’abanazi bwarohamiye, bagwa ku mutamenwa ubitse miliyoni 111 z’amayero muri zahabu. Ubu bukungu bwabonetse mu bwato bw’abadage bwitwa SS Minden.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cya Daily Mail, uwo muzigo ngo waba waroherejwe mu mazi ku itegeko rya Hitler, ngo agamije ko abamurwanya batazigera bagera kuri iyo zahabu. Aba bahanga mu kwibira, ngo baba barabonye toni enye zose hamwe za zahabu hasi iyo ku musenyi w’inyanja. Ubwo bwato bwa SS Minden ngo bwaba bwaravaga muri Bresil bwerekeje mu Budage mu mwaka wa 1939, buza kubuzwa gukomeza inzira yabwo. Aba bahigi b’ubukungu, baremeza ko ngo bagiye kujyana ayo maronko yabo mu Bwongereza.
Si ubwa mbere ubukungu nk’ubu bumaze imyaka n’imyaniko bwaraburiwe irengero (IIIe Reich) bushakishwa, kuko mu mwaka ushize gari ya moshi ivugwa nayo kuba yari yuzuye zahabu, yatumye abo bahigi b’ubukungu nk’ubu bacira inkonda, nyuma yo kuvugwa ko yabonetse muri Pologne, imitwaro yayo yarasatswe, ariko ntibagira icyo babona.
Ishyizwe mu Kinyarwanda na
BJ